Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Young Grace arashinja uwamuteye inda “kwitarutsa inshingano”

Written by on 8th March 2020

Umuhanzikazi  uririmba injyana ya Rap, Young Grace yashimiye umubyeyi we uri gukora inshingano zakabaye zikorwa n’umusore wamuteye inda ariko akaba yaramutereranye.

Ibi yabivuze abinyujije kuri konti ye ya Instagram ari kwifuriza umubyeyi we umunsi mwiza w’abagore.

Mu butumwa burimo amarangamutima menshi, Young Grace  yavuze ku mbaraga z’abagore agaragaza ko bashora gukora inshingano zabo bakagerekaho n’iz’abandi, ataga urugero kuri nyina uri gukora ibyakabaye bikorwa n’uwamuteye inda ariko wamutereranye.

Ati “ Ubundi aba Mabagore turi abanyembaraga nyinshi cyane twifitemo ubushobozi bwakora inshingano zacu neza tukaba twanakora n’iz’abandi bananiwe…urugero natanga ni Mama wanjye yarambyaye,arandera arankuza, ntabwo byarangiriye aho rero n’ubu aracyakora kuko ubu noneho amfasha kurera umwana wanjye.  Mama aho wabaye mu buzima bwanjye n’umwana wanjye byanyibagije burundu ukubura  kwa papa w’umwana watarutse agahunga inshingano.”

Tariki 08 Werurwe 2019 ni bwo Young Grace yahishuye ko atwite inda ya Rwabuhihi Hubert uzwi nka Pique wari yaramaze no kumwambika impeta y’urukundo amusaba ko yazamubera umugore.

Mbere y’amezi make ngo Young Grace yibaruke uyu musore yahishuye ko bamaze gutandukana, icyabahuza ari umwana w’umukobwa biteguraga kubyara.

Young Grace yibarutse mu rukerera rwa tariki 24 Kanama 2019, hashize ukwezi kurenga  Pique atarajya kureba umwana kuko yamuteruye bwa mbere mu ntangiriro z’Ukwakira uwo mwaka.

httpss://www.instagram.com/p/B9djoU4n_9P/
Pique arashinjwa kwirengagiza inshingano
Young Grace avuga ko yatereranywe n’uwamuteye inda
Young Grace yashimiye umubyeyi we wamubereye aho umugabo we atari