Yanze gusazana inganzo! Bushayija Pascal ari gukora ku ndirimbo 12 amaze imyaka 30 yanditse
Written by Arsene Muvunyi on 31st March 2020
Bushayija Pascal umwe mu bahanzi bamamaye cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma akaza kureka umuziki, yasubukuye umuziki atunganya indirimbo yanditse mu myaka 30 ishize.
Abantu benshi bamenye Bushayija Pascal bitewe n’indirimbo ye yitwa Elina yakunzwe n’abatari bake.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu musaza w’imyaka 60 ntabwo yongeye kwinjira mu by’umuziki cyane, ahubwo yibanze mu bikorwa by’ubugeni.
Ni we wakoze ibishushanyo bitandukanye birimo ibyahawe Perezida Kagame n’ibyo yahaye abandi bayobozi nk’impano.
Bushayija Pascal aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Nyundo” yahimbiye ishuri rya Ecole d’Arc De Nyundo yizeho ndetse akaza no kuribera umwarimu.
Iyi ni imwe mu ndirimbo 12 avuga ko yanditse mu myaka 30 ishize ariko akaba atarigeze azitunganya.
Mu kiganiro KISS FM yagiranye na Bushayija Pascal, yavuze ko impamvu yari yarasubitse umuziki we yashakaga kwibanda cyane mu bijyanye n’ubugeni kandi bitari kumworohera kubifatanya.
Ati “ Naravuze nti reka mbanze nkore kimwe, ubu ndatekereza abantu bamaze kumenya mu bijyanye no gushushanya ntibyambuza kubifatanya.”
Uyu musaza avuga ko ikintu cyatumye yiyemeza ko agomba gusubukura umuziki agashyira hanze ibihangano amaranye imyaka myinshi mu makayi, ari uko yanze ko ashobora kuzatabaruka abantu batazumvise.
Ati “ Ni ukugirango ntakomeza gupfukirana inganzo. Ntawe umenya ko ibihe bihinduka ariko ndamutse ngiye ntabishyize hanze ibihangano byanjye naba mpemutse cyane.”
N’ubwo izi ndirimbo azimaranye igihe kinini ariko atarazifatiye amajwi, Bushayija avuga ko atigeze azibagirwa ku buryo bitamugora cyane mu kuzitunganya muri studio.
Muri izo ndirimbo uko ari 12, Bushayija amaze gukora izegera ku munani ndetse n’izindi arateganya kuzikora ndetse akazifatira amashusho.

