Yakuze atazi imyaka ye! Ubuzima bugoye Meddy Saleh yaciyemo ataraba icyamamare
Written by Arsene Muvunyi on 20th March 2020
Izina Meddy Saleh rirazwi cyane mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Rigaragara kenshi mu mashusho y’indirimbo zirenga amagana z’abahanzi bo mu Rwanda abakunzwe kera n’abagezweho ubu.
Biragoye kurondora amazina y’izi ndirimbo ariko mu bahanzi bakomeye yakoreye harimo Butera Knowless, Meddy, Igor Mabano, Mani Martin, Yvan Buravan, urban Boys n’abandi benshi cyane.
Meddy Saleh ni umugabo w’inzobe cyane, uringaniye mu gihagararo. Agaragara nk’aho akiri umusore wo mu myaka mito ariko yemeza ko abura imyaka 9 yonyine ngo abe yujuje ½ cy’ikinyejana ku Isi.
Ku mureba mu maso byonyine, ubona ko ari umuntu utuje cyane, udakunda kuvuga byinshi, mbese wiyubashye.
Uyu ni we wari umutimirwa mu Kiganiri cya mu gitondo kuri KISS FM, cyakozwe na Isheja Sandrine kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2020.
Yavuze ku rugendo rwe kuva akiri umwana kugera ubwo abaye icyamamare mu gufata no gutunganya amashusho mu Rwanda no mu mahanga.
Ibyo gutunganya amashusho ni ibintu yakunze kuva akiri umwana. Yabanje gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi akorera abarimo KGB nyuma abivamo ajya mu gukora amashusho ko ari wo muhamagaro we.
Guhera mu 2002 nibwo yabitangiye akorera indirimbo zitandukanye abahanzi bari bagezweho muri icyo gihe nka DMS na Faysal usigaye witwa Kode.

Ubuzima bushaririye
Meddy Saleh ntaterwa ipfunwe no kuvuga ko yaciye mu buzima bubi ari nabwo bwamwigishije gukora cyane akaba ageze aho ari kuri ubu.
Ku bw’impamvu zitandukanye yabaye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Tanzania aho yabanye igihe kinini n’umuryango we mbere y’uko agaruka mu Rwanda.
Meddy Saleh yavuze ko aho muri Tanzaniya we n’umuryango we babayeho mu buzima bugoye cyane, aho yafashaga umubyeyi gucuruza amajyi n’icyayi kugira ngo babone ikibatunga.
Ati “Nkomoka mu muryango w’abakene, muri Tanzaniya nabaga na Mama namufashaga gucuruza amagi ku manywa nimugoroba nkacuruza ikawa kugira ngo tubona uko tubaho. Twabaga mu nzu ifite ibyumba bibiri turi abana barindwi njyewe nararaga mu ruganiriro.”
Bitewe n’uburyo yakuze ari i ruhande rwa mama we amufasha guteka, Meddy Saleh ngo byamuteye kugira inzozi zo kuzaba umutetsi ukomeye, akaba yanashinga resitora.
Ibibazo by’ubukene byari mu muryango we, byatumye adakunda ishuri ndetse ntiyarangiza kwiga n’ubwo yari afite umuntu wo mu muryango we wari wiyemeje kumwishyurira.
Ati “Nari mfite umuntu wo wemeye kunyishyurira ishuri ariko mu rugo hakiri ibibazo kuko data yari amaze kwitaba Imana. Nashatse kureka kwiga barantonganya cyane nsubirayo ariko nkajya nkoresha indangamanota amafaranga bampaye nkayabika.”
Baje kumuvumbura ibyo kwiga birangira gutyo, asubira kuba muri bwa buzima bukakaye yahozemo.
Uretse ibibazo by’ubukene, umubyeyi wa Meddy Saleh ntabwo yize, ntazi gusoma no kwandika ndetse ntiyari azi n’imyaka y’abana be. Iyo Meddy Saleh adashakisha amakuru ubu aba afite nk’imyaka 27.
Ati “Imyaka yanjye yagendaga ihindagurika. Rimwe na rimwe wasangaga ndusha imyaka mukuru wanjye. Nagiye aho navukiye ndabaza menya imyaka yanjye y’ukuri. Ubu mba mfite nka 27.”
Ubuzima bugoye Meddy Saleh yanyuzemo avuga ko bwamwigishije kwishakira ibisubizo, kugeza ubwo abaye umuntu ukomeye mu gutunganya amashusho.
Kuri we asanga umwana wakuriye mu buzima bugoye bumwigisha uko yakwibeshaho kurusha wa wundi wakuze ababyeyi be bamuhereza icyo ashaka cyose, kuko ‘iyo bihindutse abona ari bishya’.
Ibi nabyo atoza abana be, n’ubwo batabayeho mu buzima bubi nk’ubwo yaciyemo abatoza ko ibyiza bashaka kubona, bagomba kubikorera.

