Uwari umukunzi wa Davis D yeguriye umutima we umugande ukina mu Misiri
Written by Arsene Muvunyi on 24th March 2020
Umukobwa uzwi nka Queen Lydia wamenyekanye cyane akundana n’umuhanzi Davis D ari gukundana n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda witwa Lumala Abdu.
Iby’urukundo rwa Davis D na Queen Lydia byamenyekanye cyane mu 2018 nyuma y’aho anamwifashishije mu mashusho y’indirimbo yakoranye na Bulldogg yitwa “Hennessy”.
Uwo mwaka wa 2018 ariko wasize Lydia uri no mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boys yitwa “Mpfumbata” atakiri kumwe na Shine Boy bari bamaze igihe bagaragara bari kumwe ahantu henshi.
Muri icyo gihe Lydia yerekanye ifoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umusore yavugaga ko ari mugabo we w’ahazaza n’ubwo nta myirondoro ye yamenyekanye.
Kuri ubu uyu mukobwa yerekanye umukunzi we mushya kuri Instagram ari we Lumala Abdu, akaba ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Uganda ndetse n’ikipe yitwa Pyramids Club yo mu Misiri.
Lumala w’imyaka 22 y’amavuko yavukiye muri Uganda ahitwa Kataba arerwa na nyirakuru nyuma y’aho nyina yitabye Imana amaze amezi make amubyaye ndetse akaba atari azi se.
Ubwo yari atangiye kuba ingimbi abagiraneza bamujyanye muri Suwede aho yakiniye amakipe atandukanye kugeza mu 2019 ubwo yajyaga gukina mu misiri. Muri uyu mwaka ni nabwo yatangiye gukinira ikipe y’igihugu ya Uganda.


