Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Umwubatsi wabaye umudozi! Urugendo rwa Turahirwa Moses wambika Perezida Kagame

Written by on 13th March 2020

Izina Moshion rimaze kuba ikimenyabose mu Rwanda no muhanga kubera imyambaro myiza cyane ikorerwa muri iyi nzu y’imideli.

Simpamya neza ko ku myaka yawe waba utarataha ubukwe ngo ubone umukwe yambaye umushanana utakishijwe imigongo ikoze mu masaro y’umukara n’umweru.

Ibuka amafoto y’umuhango wo gusaba umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda, Ange Kagame, cyangwa se ubwo umuyobozi wa Umuyobozi mukuru yasabwa akanakobwa, imishanana yari yambawe n’abakwe yari umweru ariko itakishijwe imigongo.

Inshuro zitari nke wabonye umufasha w’umukuru w’igihugu, Jeannette Kagame yambaye amakunzu cyangwa se amashati meza atakishijwe imigongo y’amabara y’umweru n’umuhondo cyangwa se umukara n’umweru.

Mu mashati menshi yakorewe mu Rwanda Perezida Kagame akunze kwambara hagaragagaramo atakishijwe imigongo. Inje mu mutwe nonaha ni iyo yari yambaye ubwo yagezaga ku banyarwanda ijambo ritangiza umwaka wa 2020.

Mu mafoto y’abayobozi bakuru benshi bitabiriye umwiherero w’umwaka wa 2020 twabonye ubwiganze bw’imyenda itakishijwe imigongo.

Uretse abayobozi batandukanye bakomeye bagaragaye muri iyi myenda, ibyamamare mu ngeri zitandukanye byitabiriye kuyigura nk’abagura amasuka.

Iyi myenda yose yakozwe n’umusore umaze kuba umunyabigwi mu ruganda rw’imideli Moses Turahirwa washinze inzu yitwa Moshions, akaba ari we wari umutumirwa mu kiganiro cya Breakfast gikorwa na Sandrine na Arthur kuri KISS FM.

Mu mwaka ushize yahawe igihembo nka rwiyemezamirimo wateje imbere ibikorerwa mu Rwanda muri RDB Business Excellency  Awards 2019.

Nyamasheke- Kigali

Urugendo rwa Moses Turahirwa rwatangiriye i Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba aho yavukiye akanahakurira kugeza arangije amashuri yisumbuye.

Mu bwana bwe ngo yakundaga gukora utuntu tw’ubukorikori yifashishije ibikoresho yabonaga mu cyaro nk’amakoma akayakuramo imitako cyangwa imyambaro.

Mu gihe abandi babaguriraga imyenda mu maduka, Turahirwa we yahitagamo kwidodeshereza ndetse agategeka abadozi uko babigenza, ibigaragaza ko ibyo akora biri mu maraso ye kuva kera.

Ibyo kumurika imideli yabyumvanaga abana biganaga mu mashuri yisumbuye baturukaga mu mujyi wa Kigali, bimutera amatsiko yo kubijyamo.

Imigongo ni imitako yihariye ku myenda ya Moshions

Mu mwaka wa 2010 nibwo yimukiye mu mujyi wa Kigali ubwo yari agiye kwiga muri kaminuza.

Turahirwa yabwiye KISS FM ko ubwo yageraga mu Mujyi wa Kigali yatangiye gukora ibijyanye no kumurika imideli y’abandi  ariko afite intego yo kuzahanga iye.

Ati “Natangiye kwinjira mu ruhando rw’imideli muri rusange mu 2011 nkirangiza kwiga amashuri yisumbuye. Natangiye nk’umuntu werekana imyenda y’abandi ariko nari mfite iyo nyota yo kujya muri urwo ruganda rw’imideli mpera ku kwerekana imyenda, ntangira kumenyana n’ibigo by’abanyamideli, abakora imyenda…”

Uyu musore ni umwe mu banyuze mu kigo cy’abanyamideli cyitwaga Premiere Model Agency cyanyuzemo benshi bafite izina rikomeye kuri ubu.

Nyuma y’imyaka ibiri amurika imideli y’abandi, Moses Turahirwa yiyemeje gushaka uburyo yava mu byo kumurika iy’abandi atangira gukora ibishushanyo by’imyenda agashaka abayimudodera.

Ati “[…] Ntangira kumenyana n’abadozi aho nari ntuye, nkababwira nti ‘mfite akantu, twicarane undodere kano kantu’, ntangira kumenya ibijyanye n’amamashini adoda bigenda bizamuka.”

Icyo gihe yabikoraga nko kwishimisha no gushaka icyo ahugiraho mu gihe atari mu ishuri, nta mafaranga yateganyaga kubikuramo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo mu ishati ya Moshions

Umwubatsi wabye umudozi

Turahirwa Moses ibyo gukora imideli yatangiye abantu bamwe batabyumva ariko we yari azi icyo ashaka abima amatwi akomeza kwishushyanyiriza imyenda.

Aho yize mu ishuri rikuru rya IPRC Kigali yigaga ibijyanye n’ubwubatsi [Civil Engineering] mu ishami ry’amazi  ariko ntabwo yigeze afata impapuro ngo ajye gusaba akazi ku ishantiye.

Mu mwaka 2015 yinjiye mu by’imideli nk’umwuga yiyita Moshions ndetse atangira kwitabira ibitaramo byo kumurika imideli n’ubwo icyo gihe ubushobozi bwari bukiri hasi.

Ati “Natangiye kureba abantu bari basanzwe bategura amamurika gurisha cyangwa se amaserukiramuco y’imideli. Ubwo bari banzi nk’umurika imideli mbwira John wa Kigali Fashion Week nti ‘mfite imyenda nshaka kwerekana uzampe amahirwe muri uyu mwaka nzerekane imyenda’.”

Nyuma yo kwerekana imyenda ye muri Kigali Fashion Week abantu bakunze umwihariko we wo kudakoresha ibitenge byari byarabaye nk’icyita rusange, batangira kumugana.

Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente mu ishati ya Moshions

Umwihariko w’imigongo

Uretse ko hari abasigaye bayigana, ubundi ikaranga imyenda yakozwe na Moshions ni imigongo iba iyitatse mu buryo butandukanye.

Ubundi imigongo ni imitako imyemenyerewe mu muco wa Kinyarwanda. Inyandiko zitandukanye zivuga ku mateka y’u Rwanda, zigaragaza ko imigongo yatangiye gukoreshwa ahagana mu kinyejana cya 19, mu bwami bw’Igisaka ubu ni mu Karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba.

Imigongo ngo yazanywe na Kakira wari umwana w’umwami w’Igisaka Kimenyi  nyuma yo gushaka uko yajya ataka inzu ye, akaba ari byo avumbura.

Kakira yifashishije amase y’inka mu gukora imigongo ku nzu ye, amabara atandukanye akayakura mu ngwa [umweru], igitaka , amazi y’ibiti n’ivu ry’ibirere kugira ngo bitange ibara ry’umukara. N’ubu mu bice bitandukanye cyane cyane ahabera ibikorwa by’ubukerarugendo hagaragara inzu zitakishijwe imigongo.

Turahirwa avuga ko yatekereje gukoresha imigongo mu myenda ye nko gushaka umwihariko ariko kandi ugaragaza umuco nyarwanda.

Ati “Nashakaga gukora ikintu abandi bantu batari barimo gukora ariko noneho nkashaka ikintu kinsubiza ku isoko yo mu Rwanda cyangwa se ku murange nyarwanda.”

Perezida Kagame akunda kwambara amashati ya Moshions

Uko yambitse umuryango wa Perezida Kagame

Umukuru w’igihugu n’abo mu muryango we ni abantu bakomeye cyane ku buryo umuntu uwo ari wese ugira akazi abakorera mu buzima bwabo bwari munsi aba ari intoranywa.

Birashoboka ko hari abatekereza ko ibyo umuryango w’umukuru w’igihugu ukoresha  byose biba byatumijwe mu mahanga mu nganda zikomeye ku Isi, ariko siko biri kuko bambara imyenda yakorewe mu Rwanda cyane cyane iyakozwe na Moshions.

Kwambika uyu muryango byari mu nzozi za Turahirwa ariko yumvaga ko ari ibidashoboka.

Nyuma yo kwambika abandi bayobozi bakomeye batandukanye umunsi umwe yahamagawe kuri telefone n’umuntu atari azi abwirwa ko , Madamu Jeannette Kagame yifuza ko bahura.

Ati “ Umwaka ushize ndabyuka numva umuntu arampamagaye ati ‘uzaba uri ku kazi ryari ko nyakubahwa umufasha wa Perezida wa Repubulika azagusura cyangwa se ukwamwereka ibyo ukora kugira ngo arebe niba yagira imyenda akoresha’.”

Haciye igihe kitari gito, baje kongera kumuhamagara baramusura, babonana amaso ku maso inzozi ze azikabya atyo, atangira kumwambika.

Moses Turahirwa avuga ko kuba umuryango wa Perezida Kagame waramugiriye icyizere ukambara imyenda yakoze ari inkunga ikomeye wamuteye.

Ati “ Kuri njyewe binyubakamo icyizere cy’uko ibyo ndi gukora ngomba gukomeza kubishyiramo umuhate kandi bifite ahantu biri kugera. Iyo rero ni inkunga ikomeye, umuryango w’umukuru w’igihugu ni abantu b’icyitegererezo muri iki gihugu, numva ko ari inkunga ikomeye noneho bikandema ko ngomba gukora ibintu birushijeho.”

Jeannette Kagame yakunze imyenda ikorwa na Moshions
Turahirwa yahoranye inzozi zo kwambika umuryango w’umukuru w’igihugu
Abana ba Perezida Kagame nabo bambara imyenda ya Moshions
Moses Turahirwa yehembwe nka Rwiyemezamirimo wateje imbere ibikorerwa mu Rwanda
Moses Turahirwa ni we wari umutirwa wa Sandrine na Arthur