Umutoma Yverry wizihiza isabukuru yatewe n’umukunzi we
Written by Arsene Muvunyi on 5th March 2020
Uwase Vanessa ukundana n’umuhanzi Rugamba Yverry yamwifurije isabuku nziza amusezeranya ko atazibagirwa umunsi wa mbere amwongorera ko amukunda.
Kuri uyu wa Kane tariki 05 Werurwe 2020 umuhanzi Rugamba Yverry arizihiza isabukuru y’imyaka 26 amaze abonye izuba.
Ni umunsi w’ingenzi ku buzima bw’uyu musore umaze kubaka izina mu guhanga injyana zikora ku ndiba y’imitima y’abari mu rukundo.
Umwe mu bantu ba mbere bifurije isabukuru nziza Yverry ni umukunzi we Uwase Vanessa wanditse ubutumwa bwuzuyemo amagambo aryoshye.
Ati “Amasaha, iminsi, amezi, imyaka, ibinyacumi, birahita ariko ntabwo nzibagirwa umunsi umfata mu biganza, ukandeba mu maso ubundi ukanyongerera uti ‘ndagukunda’. Isabukuru nziza mukunzi, ndagukunda.”
Mu Kiganiro kigufi KISS FM yagiranye na Yverry yabajijwe gahunda afite kuri uyu mukobwa wamweguriye umutima, yirinda guhakana cyangwa ngo yemere niba ubukwe bwabo buri hafi.
Ati “ Tegereza urebe ikibazabo burya umuntu apanga n’Imana ipanga. Iyo uri umuntu ufite intumbero n’intego, uba wizeye ko ibintu byose bishoboka.”
Ikintu cya Yverry yishimira mu myaka 26 amaze ku Isi, ngo ni ukuba yarabashije kumurika alubumu ye ya mbere yise “Love You More”.
Igitaramo cyo kuyimurika cyabaye tariki 14 gashyantare 2020 cyitabirwa n’abantu benshi.
Ikintu cyamubabaje kurusha ibindi ngo ni ukubura umkubyeyi we.
Yverry avuga ko mu myaka atanu iri imbere afite intego yo kwizihiza isabukuru ari umuntu ukomeye haba mu buryo bw’amafaranga no mu muziki.

