Umunyarwanda ukina filime Ncuti Gatwa yegukanye igihembo gikomeye mu Bwongereza
Written by Arsene Muvunyi on 18th March 2020
Umukinnyi wa filime w’umunyarwanda Ncuti Gatwa yegukanye igihembo cya Royal Television Society nk’umukinnyi wa filime usetsa kurusha abandi mu Bwongereza.
RTS ni ihuriro ry’amateleviziyo yo mu Bwongereza ritanga ibihembo ku bakinnyi ba filime bahize abandi mu byiciro bitandukanye.
Ibi bihembo byari gutangirwa muri hoteli yitwa Grosvenor iri mu mujyi wa London ariko bitewe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukwirakwira ku Isi, nta birori byabaye ahubwo yaba ababihataniraga n’abafana muri rusange babikurikiye kuri televiziyo.
Ibihembo RTS bitangwa mu byiciro bisaga 20, byahatanirwaga n’abarimo umunyarwanda Ncuti Gatwa waje no kwegukana igihembo mu cyiciro cya Comedy Performance.
Uyu musore yamamaye cyane muri filime y’uruhererekane ica kuri Netflix yitwa “Sex Education”, ikaba ari nayo yamuhesheje intsinzi.
Ncuti Gatwa w’imyaka 27 yavukiye mu Rwanda ariko akurira muri Scotland. Ni umuhungu wa Prof. Gatwa Tharcisse ufite imyamya bumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojia.
Filime ya “Sex Education” yatumye Ncuti Gatwa ajya mu bahatanira ibihembo bya MTV Movie & TV Awards 2019 n’ubwo atabashije kwegukana na kimwe mu byiciro bitatu yari arimo.
Ikinyamakuru cya Elle giherutse kumushyira ku rutonde rw’abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka ku Isi.
