Umunya-Nigeria Timaya ategerejwe i Kigali
Written by Arsene Muvunyi on 2nd March 2020
Umuhanzi wo muri Nigeria, Tiyama, niwe uzataramira abakunda kwizihirwa n’umuziki mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyo gusoza ukwezi kwa Werurwe 2020.
Bimaze kumenyererwa ko buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi haba igitaramo cya Kigali Jazz Junction aho batumira umuhanzi ukunzwe wo mu mahanga agafatanya n’undi wo mu Rwanda.
Umuyobozi wa Rg-Consult itegura iki gitaramo, Remmy Lubega, ku wa Gatanu w’icyumeru gishize yatangaje ko igitaramo cyo gusoza uku kwezi kwa Werurwe, umunya-Nigeria Timaya ari we uzasusurutsa abakunzi b’umuziki.
Timaya ubusanzwe witwa Inetimi Timaya Odon, ari mu kibuga cy’umuziki kuva mu 2005. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bubashywe muri Nigeria ahafatwa nk’igicumbi cy’umuziki wa Afurika.
Uyu mugabo w’imyaka 42 yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zo mu njyana ya Dancehall harimo “Ukwu”, “Sanko”, “Balance”, “Dance” yakoranye na Rudeboy n’izindi nyinshi.
Timaya kandi yakoranye n’itsinda rya Urban Boys indirimbo yitwa “Show Me Love” mu 2015.
Timaya agiye gutaramira yiyongera ku rutonde rurerure rw’abahanzi bo muri Nigeria bahagaze ku rubyiniro rwa Kigali Jazz Junction imaze imyaka ine.
Ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020, umusore ukunzwe cyane n’urubyiruko Joeboy ni we wataramanye n’abanya-Kigali afatanyije na Davis D.
