Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Umukinnyi wa filime Nkaka yambitse impeta umukunzi we w’igihe kirekire-AMAFOTO

Written by on 14th March 2020

Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka muri sinema yambitse impeta y’urukundo umukunzi we, amwemerera ko azamubera umugore.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020 aho yamutunguriye aho bari basohokeye akamwambika impeta nyuma yo kumuririmbira indirimbo ya Sebanani Andre yitwa “Urabaruta”.

Abinyujije kuri konti ye ya instagram Gakwaya Celestin yagaragaje ibyishimo byasaze umutima we nyuma yo kwambika impeta uwo yihebeye.

Ati ” Uyu munsi umutesi utetera umukunda akitwa inzobe idahanda isobetse inzobe inyoye, tetero ryiza akitwa rucyerereza bagenzi bagahusha icyerecyezo barangajwe n’ubwiza bwe, ati ‘yego ndabyemeye’. Nanjye nti ‘mbaye umunyamahirwe yo kwitwa umukunzi n’umwari mwiza nyir’uburanga buhebuje.”

Gakwaya Celestin na Rudasingwa Daniella bateye indi ntambwe mu rugendo rw’urukundo rwabo bari bamazemo igihe kinini.

Uyu mukobwa yabaye umunyamakuru ndetse aheruka gukina muri filime nshya ya Gakwaya Celestin yitwa “Ijuru Tuvuga”.

Uyu mugabo w’imyaka 43  agiye gushaka Rudasingwa Daniella nyuma yo gutandukana n’umugore wa mbere banabyaranye abana babiri.

Gakwaya Celestin ni umwe mu bakinnyi ba filime  bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye muri “Serwakira”, “Rwasa” n’izindi. Agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nka “Warampishe” ya Aline Gahongayire, ‘Nturi Wenyine” ya Israel Mbonyi n’izindi.

Ikintu azwiho cyane muri sinema ni uko akunda gukina agaragara nk’umuntu w’umugome.

Nkaka yabanje kuririmbira umukunzi we mbere yo kumwambika impeta
Rudasingwa Daniella yemeye kuzaba umugore wa Gakwaya Celestin
Byari ibyishimo kuri Gakwaya ubwo yambikaga umukunzi we impeta
Rudasingwa Daniella ubu ni wa Gakwaya Celestin gusa