Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Umujyanama wa Diamond Platnumz yakize COVID-19

Written by on 1st April 2020

Umwe mu bajyana b’umuhanzi Diamond Platnumz, Sallam Sk yatangaje ko yamaze gukira indwara ya COVID-19 nyuma y’iminsi 14 yitabwaho n’abaganga.

Tariki 19 Werurwe 2020 nibwo Sallam Sk yatangaje ko yanduye indwara ya COVID-19, aba umuntu wa gatandatu wari ugaragayeho iki cyorezo muri Tanzania.

Uyu mugabo uri mu bajyanama b’umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko yashyizwe mu kato yitabwaho n’abaganga.

Kuri uyu wa 31 Werurwe 2020, Sallam Sk yatangaje ko yamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo gusuzumwa inshuro ebyiri ibisubizo bikagaragaza ko ari muzima.

Ati “ Nyuma y’iminsi 14 nasuzumwe inshuro ebyiri, ibisubizo bigaragaza ko ndi muzima ubu navuye mu kato.”

Sallam Sk yashimiye cyane leta ya Tanzania n’abaganga bamwitayeho umunsi ku munsi kuva amenye ko yafashwe, yibutsa abantu gukomeza kwirinda.

Kugeza ubu Diamond Platnumz n’abandi bo muri Wasafi baracyari mu kato ndetse ntawe uragaragaraho ibimenyetso by’iyi ndwara.

Nyuma y’uko Sallam atangaje ko yanduye COVID-19, umuraperi Mwana Fa nawe yatangaje ko yanduye nyuma y’urugendo yari avuyemo muri Afurika y’Epfo.

Sallam na Diamond Platnumz baherukaga ku mugabane w’u Burayi mu bihugu nk’u Bubiligi n’u Bufaransa aho bari bagiye gukorera ibitaramo ariko bikaza gusubikwa n’ubundi kubera iki cyorezo.

httpss://www.instagram.com/p/B-aH-yrjOFD/
Sallam Sk yamaze gukira COVID-19 arasezererwa