Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Umujyanama wa Diamond Platnumz yasanzwemo Koronavirusi

Written by on 19th March 2020

Umwe mu bajyanama b’umuhanzi Diamond Platnumz, Sallam yasanzwemo indwara ya COVID-19 ariko ameze neza.

Ibi yabitangaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Kane Tariki ya 19 Werurwe 2020.

Sallam yavuze ko n’ubwo  bamusanzemo iyi ndwara, ameze neza kandi ari gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Ati “ Ndashaka kubamenyesha no kubamara ubwoba bavandimwe. Nabonye ibisubizo by’uko nanduye Coronavirus, ubu ndi gukurikiranwa neza kandi ndashimira leta ku bw’ubufasha ndi kubona aho ndi kuva ejo bundi.”

Yasabye kandi abantu kwirinda n’imiryango yabo bagakurikiza amabwiriza kugira ngo ntibandure iki cyorezo.

Sallam na Diamond Platnumz baherukaga ku mugabane w’u Burayi mu bihugu nk’u Bubiligi n’u Bufaransa aho bari bagiye gukorera ibitaramo ariko bikaza gusubikwa n’ubundi kubera iki cyorezo.

Kugeza ubu Diamond Platnumz  ushobora kuba yaranduye iyi ndwara ari mu kato.

Uretse Sallam, umuraperi ukomeye muri Tanzania MwanaFa nawe yahishuye ko yanduye ubu burwayi ariko ameze neza. Uyu ngo ashobora kuba yaranduriye muri Afurika y’Epfo aho yari aherutse.

Muri Tanzaniya harabarurwa abantu bagera kuri 6 bamaze kwandura icyorezo cya Koronavirusi.

N’ubwo ari indwara ihangayikishije Isi, iravurwa igakira mu gihe uwo yagaragayeho yivuje hakiri kare. Umuntu umwe ni we umaze kwicwa nayo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Sallam na Diamond Platnumz baheruka i Burayi aho yakuye Coronavirus
Umuraperi MwanaFa nawe yamaze kwandura Koronavirusi