umuhanzikazi Magaly yahishuye uko yanyweye urumogi bitewe n’ibikomere birimo n’icyo gufatwa ku ngufu
Written by Arsene Muvunyi on 20th March 2020
Umuhanzikazi utuye muri Amerika, Magaly Pearl, yatanze ubuhamya bw’ibihe bigoranye yaciyemo kuva akiri umwana, birimo kuba impfubyi, gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byatumye agira agahinda gakabije.
Uyu mukobwa yatangiye kumvikana cyane mu muziki mu mwaka wa 2018, amenyekana cyane mu ndirimbo yitwa ‘Nyemerera’, ‘Hold Me’ na ‘The One’ yakoranye na Ice Prince wo muri Nigeria.
Ni umukobwa w’ikimero n’ubwiza bukurura benshi bakunda kureba amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze cyane cyane Instagram.
Abinyujije ku rubuga rwa YouTube yifashe amashusho atanga ubuhamya bw’ubuzima bubi yaciyemo mu rwego rwo gufasha abandi byabayeho nka we gukira ibikomere.
Yavuze ko atigeze agira ibyishimo mu bwana bwe kuko yahuyemo n’ibibazo bitandukanye birimo kubura ababyeyi akiri muto cyane.
Ati “Kubura ababyeyi uri umwana muto ntabwo ari ibintu byoroshye, gukura rero wari umenyereye kubona ababyeyi bombi ukabona birahindutse, kubona abandi bana bafite ababyeyi wowe ntabo ufite, naciye mu byampungabanyije byinshi.”
Mu bupfubyi bwe Magaly yahuriyemo n’ihohoterwa ritandukanye kugeza ubwo uwo yitaga inshuti y’umuryango yashatse kumufata ku ngufu akirwanaho ntibibe.
Ati “ Mfite imyaka umunani nari ngiye gufatwa ku ngufu hanyuma Imana irantabara. Bwa nyuma ndi umwangavu birongera bigiye kumbaho bivuye ku muntu twafataga nk’inshuti mu muryango nubahaga cyane, nabwo Imana irantabara ariko nirwanyeho cyane. Byabaye igikomere mu mutima wanjye no mu miterereze ndangenda ngira agahinda gakabije.”
Ibi byatumye atera icyizere abantu yakagombye kwizera, ahubwo akagiha abatagikwiye.
Uko yakomezaga kugendana aka gahinda yanze kugira uwo akabwira, niko byarushagaho kuremerera umutima we kugeza n’aho yanyoye urumogi mu rwego rwo gushaka amahoro y’umutima ariko ntayo yabonye.
Ati “ Hari igihe nari ndi gusoma ahantu numva n’abantu barabivuze ko urumogi rukiza agahinda gakabije kandi mu buzima busanzwe urumogi ruri mu bintu bitera agahinda gakabije kurushaho[…] urumogi nararugerageje narwo, ibyo rero ndabiregageza mbona bidakora.”
Magaly yavuze ko kugira ngo akire byashobotse ku bw’Imana biciye mu gusenga aciye bugufi.
Ati “ Nabwiye Imana nti ndashaka ko unkiza, kuko nagerageje ibintu byose ndashaka ko unkiza kandi ukampa amahoro yanjye. Ya mahoro nari mfite nkiri umwana muto maze ubuzima burayiba.”
Yemeza ko ibanga ryo gukira agahinda gakabije ari ukumenya icyakaguteye, ubundi ukirinda inshuti mbi, kuko ari zo zituma umuntu yishora mu ngeso mbi ashaka ibyishimo by’akanya gato.

