Umuhanzi Joeboy wo muri Nigeria yaraye i Kigali
Written by Arsene Muvunyi on 27th February 2020
Umuhanzi wo muri Nigeria Joeboy watumiwe kuririmba mu gitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020.
Uyu musore w’imyaka 22 usanzwe yitwa Joseph Akinfenwa Donus yakiriye na Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity 2019 mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, akaba yari aherekejwe n’itsinda rimufasha mu muziki we.
Joeboy yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction yatumiwemo nk’umuhanzi w’imena kikazaba kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iki gitaramo kandi kizagaragaramo umuhanzi Davis D ukunzwe cyane mu ndirimbo “Dede”, n’umunyempano ufite ubumuga bwo kutabona wakiriwe neza n’abakunda muzika, Niyo Bosco.
Joeboy ntamaze igihe kinini muri muzika ariko arakunzwe cyane muri Nigeria no muri Afurika muri rusange, indirimbo ye yitwa “Baby” niyo yatumye akundwa cyane ndetse afite n’izindi zirimo “Don’t Call Me Back”, “Beginning “ n’izindi.
Uyu musore w’imyaka 22 ni umusaruro w’umushinga witwa EmPawa watangijwe n’umuhanzi Mr Eazi, ugamije kuzamura impano z’abahanzi b’Abanyafurika.
Ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bimaze kuba ubukombe mu bitegurirwa mu Rwanda, aho hafi ya buri kwezi umuhanzi ukomeye wo mu mahanga atumirwa agafatanya n’abo mu Rwanda mu gushimisha abatuye Kigali.
Umuhanzi waherukaga ni Jidenna wamamaye mu ndirimbo “Classic Man”. Joeboy yatumiwe nyuma yo gutsinda Innos’B wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo mu matora yakoreshejwe n’abategura iki igitaramo.

