Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Umuhanzi Davido yishyize mu kato nyuma y’uko umukunzi we yanduye Coronavirus

Written by on 28th March 2020

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido yishyize mu kato k’iminsi 14 kugira ngo amenye niba ataranduye indwara ya COVID-19 mu gihe umukunzi we, Chioma Avril Rowland, byamaze kwemezwa ko ayifite.

Ibi Davido yabitangaje mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020 mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram.

David Adedeji Adeleke yavuze ko ubwo yavaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze gusubika ibitaramo yari afite kubera icyorezo cya COVID-19, umukunzi we Chioma Avril Rowland n’umwana wabo w’umuhungu bari bavuye i London mu Bwongereza.

Icyo gihe ngo bageze ku kibuga cy’indege barasuzumwa basanga nta bimenyetso by’indwara bari kugaragaza, gusa nyuma baza kugira amakenga bongera kujya kwipimisha basanga umukunzi wa Davido ari we wanduye gusa n’ubwo ataragaragaza ibimenyetso.

Ati “Bitewe n’ingendo twari twarakoze, Tariki 25  Werurwe 2020 twafashe icyemezo cyo kujya kwisuzumisha COVID-19  n’abo twahuye bose. Ku bw’amahirwe make umukunzi wanjye  bamusanzemo iyi ndwara mu gihe abandi 31 ari bazima harimo n’umwana wacu.”

Davido yavuze ko nawe yahise afata icyemezo cyo kwishyira mu kato byibuze  mu gihe cy’iminsi 14 kugira ngo abashe kumenya niba yaranduye ndetse yirinde no kwanduza abandi.

Ati ” Yashyizwe mu kato nanjye nafashe icyemezo cyo kujya ahantu ha njyenyine mu gihe kitari munsi y’iminsi 14.”

Ntiyigeze avuga niba abo bandi bahuye nabo bagiye mu kato ndetse n’aho umwana wabo aherereye.

Muri Nzeri 2019 nibwo uyu muhanzi w’igihangange yasabye  umukunzi we ndetse anamwambika impeta mu amusaba ko bazabana.

Tariki 20 Ukwakira 2019 bibarutse David Adedeji Adeleke Jr umwana wabo w’imfura akaba uwa gatatu kuri Davido.

Davido yishyize mu kato nyuma y’uko umugore we yanduye Coronavirus
Unukunzi wa Davido ari mu bamaze kwandura Coronavirusi