Umuhanzi Cyusa yibarutse umwana w’imfura wavukiye muri Canada
Written by Arsene Muvunyi on 31st March 2020
Umuhanzi w’indirimbo gakondo Cyusa Ibrahim yibarutse umwana we w’imfura yahise Cyusa Aian Rwego.
Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi bari gukorana imbaraga nyinshi mu guteza imbere umuziki gakondo.
Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Imparamba” yaririmbwaga mu matorero ya kera.
Kuri ubu uyu musore ari mu byishimo byo kwitwa umubyeyi, nyuma yo kubyara umwana w’umuhungu yahise yita Cyusa Aian rwego nk’uko yabibwiye KISS FM
Uyu mwana yavukiye mu gihugu cya Canada ari naho nyina aba ariko akaba yaramusamiye mu Rwanda.
Cyusa yavuze ko kubyara bitandukanye no gukora ubukwe cyangwa kubaka urugo ati “njyewe ndi ingaragu ariko nabyaye, ubu ndi umubyeyi.”
Cyusa yibarutse imfura nyuma y’uko mukuru we Stromae na we abyaye umuhungu mu 2018.
Yaherukaga mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari yagiye mu bitaramo bizenguruka u Burayi ariko bikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
