Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Umugore wa Idris Elba wanze kumuha akato yamaze kwandura COVID-19

Written by on 23rd March 2020

Nyuma y’iminsi ine umukinnyi wa filime Idris Elba asanzwemo indwara ya Koronavirusi, umugore Sabrina Dowhre na we yahishuye ko yamaze kwandura iyi ndwara.

Tariki 17 Werurwe 2020 nibwo Idris Elba yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abaganga bamusuzumye bakamusangamo indwara ya Koronavirusi, nyuma yo guhura n’umuntu wayanduye.

Muri aya mashusho hagaragaragamo umugore we, Sabrina Dhowre, wari umuri inyuma, ndetse icyo gihe yari ataripimisha ngo amenye uko ahagaze.

Abantu benshi banenze uyu mugore, kuba yaranze gushyira umugabo we mu kato, kandi azi neza ko kwegerana na we bishobora gutuma ahita yandura.

Mu kiganiro “Oprah Talks COVID-19” gikorwa na Oprah Winfrey,  cyerekanywe ku wa Gatandatu, tariki 21  Werurwe 2020, Sabrina Dhowre yahishuye ko nawe yamaze kwandura indwara ya koronavirusi.

Yavuze ko ari we wihitiyemo kugumana n’umugabo n’ubwo yari azi neza ko yamaze kwandura koronavirusi kandi nawe ashobora guhita ayandura.

Ati “ Nashoboraga gufata icyemezo cyo kujya kuba mu kindi cyumba nkamuhunga kandi nzi neza hari abantu bari gufata ibyo byemezo kandi birakomeye. Njye nafashe iki cyemezo kugira ngo mugume iruhande nkomeze kumukoraho.”

Idris Elba yavuze ko we n’umugore bari kumwe  nyuma y’uko ahura n’umuntu wamwanduje, bityo ko byashobokaga cyane ko yari yaramaze kwandura.

Ati “ Niba nari naramaze kwandura, birashoboka cyane yanduye muri ibyo bihe. Abantu bavuze ko kwitandukanya ari iby’ingenzi bari mu kuri. Ubwo nabwiraga Isi ibyatubayeho ntabwo ari ibyo twari turi gutekerezaho.”

Kugeza ubu Idris Elba n’umugore we ntabwo baragaragaza ibimenyetso by’indwara ya COVID-19, bavuga ko bameze neza nta kibazo bafite.

Muri ibi bihe, Idris Elba n ‘umugore we baba bari gukina imikino y’amashusho, ndetse ngo umugabo we yatangiye kwiga gucuranga gitari.

Idris Elba n’umugore we bose banduye COVID-19