Umugabo wa Nick Minaj yatawe muri yombi
Written by Arsene Muvunyi on 5th March 2020
Umugabo w’umuraperikazi Nick Minaj, yatawe muri yombi n’inzego z’ubutabera nyuma yo kwimukira muri Los Angeles ntiyibaruze nk’uwahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu kandi ari ko abitegetswe.
Kenneth Petty ni we wishyikirije ubushinjacyaha nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa bwo mu mujyi wa Los Angeles, Lynzey Donahue.
Petty yagiye gutura muri Los Angeles muri Nyakanga 2019 mbere y’uko yambikana impeta na Nick Minaji mu Ugushyingo uwo mwaka, ariko ntiyigeze yimenyekanisha nk’uwakoze icyaha cyo gufata ku ngufu kandi abisabwa n’amategeko.
Ubundi uwakoze icyaha nk’iki ategetswe kwiyandikisha ku bushinjacyaha bwo muri buri mujyi wose agiye gutumuramo, gukoreramo cyangwa se kwigamo. Kutabikora bifatwa nk’icyaha.
Kenneth Petty yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu cyo mu rwego rwa kabiri mu 1995. Hari nyuma yo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 16 akoresheje icyuma.
Yakatiwe igifungo kiri hagati y’amezi 18 na 54 ariko yamaze imyaka ine muri gereza afungurwa mu 1995.
Mu 2006 yongeye gufungwa ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi afungurwa mu 2013.
Kenneth Petty w’imyaka 41 yarongoye umuraperikazi Nick Minaj nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bakundana.
Muri Mutarama 2020 musaza wa Nick Minaj, Jelan Maraj yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nawe ahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu.
