Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Umubyeyi w’abanyamuziki barimo Naason yitabye Imana

Written by on 29th March 2020

Athanase Jumaine umubyeyi w’abanyamuziki batandukanye barimo Naason, Jackson Dado, Didier Touch n’abandi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Umujyanama wa Naason Twahirwa Theo yabwiye KISS FM ko uyu mubyeyi yitabye Imana mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 29 Werurwe 2020.

Naason yari aherutse kubwira KISS FM ko umubyeyi we yahenze mu nzu kubera uburwayi  bw’ingingo amaranye igihe, akaba ari naho yaguye.

Bitewe na gahunda yo kuguma mu ngo yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara ya Coronavirus, guherekeza uyu mubyeyi birakorwa n’abantu bake barimo abo mu muryango n’inshuti za hafi.

Uyu mubyeyi mbere y’uko amugara yari umunyamuziki ukomeye dore ko yahoze acuranga muri Orchestre yakanyujijeho yitwa Les Fellows.

Nawe yabyaye abana b’abanyamuziki dore ko abenshi muri bo banamenyekanye cyane mu muzika nyarwanda, nka Naason uheruka gusohora indirimbo yitwa “Mu Maso Yawe”, Jackson Dado uri mu ba mbere batangiye gutunganya indirimbo mu Rwanda, Didier Touch utunganyiriza indirimbo mu Bufaransa akaba ari nawe wakoze “Only You” ya Ben Kayiranga na The Ben, producer Vicky n’abandi.

Naason yabuze umubyeyi we akomoraho inganzo
Didier Touch ukorera mu Bufaransa nawe ni umwana wa nyakwigendera