Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Uko umuziki wenyegeje urukundo rwa James na Daniella bazwi muri “Mpa Amavuta”

Written by on 26th February 2020

Itsinda rya James na Daniella rimaze kwigarurira imitima y’abantu batari bake bakurikira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zituma i bajya mu mwuka.

Aba nibo baririmbye indirimbo zirimo iyitwa “Mpa Amavuta”, “Nkoresha”, “Ububyutse” n’izindi zakunzwe mu buryo mu budasubirwaho.

Umwe ni umugabo undi umugore bamaze imyaka itanu babana. Nta mwaka urashira abantu benshi batangiye kubamenya nk’abanyamuziki ariko barakunzwe by’ikirenga.

Kuri ubu bari kwitegura kumurika alubumu yabo ya mbere yitwa “Mpa Amavuta” iriho indirimbo umunani mu gitaramo kizaba tariki 01 Werurwe 2020 muri Kigali Arena guhera i saa cyenda z’amanywa.

Uretse kumurika alubumu James Rugarama avuga ko bafite intego kwerekana umutima wo kuramya Imana bifuza ko wagera ku bandi, no kubera urugero abashakanye mu gukorera Imana bashyize hamwe.

James Rugarama yabwiye Kiss FM ko mu gihe amaze yubatse, gukorera Imana afatanyije n’umugore we Daniella byababereye nk’ibuye ryakomeje imfuruka y’urugo rwabo.

Bazafatanya na couple zitandukanye zirimo iya Kavutse Olivier na Amanda, Papy Clever na Dorcas, Maya na Fabrice ndetse na Chance na Ben. Hazaba hari kandi Gaby Kamanzi, Prosper Nkomezi n’abandi.

Ati “Maze imyaka itanu mu rushako, mu rugo habamo imbogamizi nyinshi. Kuko aba ari umuntu umwe wavuye mu rugo rumwe n’undi wavuye mu rundi, baba bafite imico itandukanye. Haba hakenewe ko Imana ibibamo kugira ngo bashobore kubana neza. Iyo musenga Imana ikomeza kubasubizamo imbaraga, ikomeza kuvugurura umubano wanyu nk’umugore n’umugabo.”

Daniella Rugarama nawe yahamije ko kuba babana bakanakorera hamwe umuziki byagize uruhare rukomeye mu kubaka no gukomeza urukundo rwabo.

Ati “Tumaze kubana nibwo umuziki twawutangiye kuko mbere y’uko tubana buri wese yaririmbaga ku giti cye. Tumaze kubana dutangiye umuziki, wadufashije ikintu kinini cyane  kuko ahantu hose tuba turi kumwe, iyo tuvuye mu bijyanye n’urugo tujya mu bijyanye n’umuziki kandi udufata umwanya munini cyane. Ikintu udufasha ni ukubana neza kuko tuba tuzi ko kugira ngo dutange ubutumwa tugomba kuba dukeye mu mitima yacu. Ntabwo twajya gutanga ubutumwa dufite ibyo twatandukaniyeho.”

Kwinjira mu gitaramo cya James na Daniella ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 20 mu myanya y’ikirenga.

httpss://youtu.be/xf8oPaTtJEY
“Mpa Amavuta” ni indirimbo yatumye James na Daniella bamenyekana cyane