Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Uko Manu Dibango yajyanye mu nkiko Michael Jackson na Rihanna kubera indirimbo ye

Written by on 24th March 2020

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Werurwe 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umunyabigwi mu muziki wa Afurika Manu Dibango wazize indwara ya COVID-19.

Uyu musaza w’imyaka 86 yitabye Imana nyuma y’iminsi itandatu atangaje ko yanduye iki cyorezo gihangayikishije Isi.

Manu Dibango wari umaze imyaka isaga 60 akora umuziki, avuka muri Cameroon ariko imyaka myinshi y’ubuzima bwe yayibaye mu Bufaransa ari naho yaguye.

Emmanuel N’djoke Dibango yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe, ariko iyanditse amateka cyane ni iyitwa “Soul Makosaa” yasohoye mu 1972.

Iyi ndirimbo yagiye ku rutonde rw’indirimbo 100 muri Amerika [US Billboard Hot 100] mu 1973.

Bitewe n’ukuntu yakunzwe yaracuranzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse isubirwamo n’amatsinda menshi cyane.

Bitewe n’uko yanditse mu rurimi rwa Duala, abantu benshi ntibasobanukiwe ibyo Manu Dibango yaririmbye gusa  amagambo apfa kumvikana ni “ma-mako, ma-ma-sa, mako-mako ssa”

Mu 1983, umuhanzi Michael Jackson yateruye aya magambo ayakoresha mu ndirimbo ye yitwa Wanna “Be Startin’ Something’” iri kuri alubumu ye ya gatandatu yitwa “Thriller” kandi batabanje kubyumvikana.

Icyo gihe Manu Dibango yaje gutungurwa no kumva agace k’indirimbo ye mu ya Micheal Jackson maze amujyana mu rukiko, ariko baza kumvikana urabanza rurapfundikirwa.

Icyo gihe Micheal Jackson yahaye Manu Dibango amafaranga miliyoni ebyiri ayagabana n’abari bashinzwe gukurikirana inyungu ze, ndetse ahita agira uburenganzira kuri iki gihangano.

Akon yaje gusubiramo “Wanna Be Startin’ Somethin’” ubwo Alubumu ya Micheal Jackson, Thriller yari yujuje imyaka 25.

Yongeye kumva agace k’iyi ndirimbo muri “Don’t Stop The Music” y’umuhanzikazi rRihana, ntiyabyishimira kuko atari yabanje kubimenyeshwa, ndetse Michael Jackson akaba ari we wafatwaga nk’uwagize uruhare mu kuyandika.

Iyi ndirimbo “Don’t Stop The Music” hagurishijwe kopi zayo zigera kuri miliyoni zirindwi.

Mu 2009 Manu Dibango yaregeye urukiko rwo Mujyi wa Paris avuga ko Michael Jackson bahonyoye uburenganzira afite ku gihangano cye, maze asaba ko yahabwa indishyi z’akababaro za miliyoni eshanu z’amayero kandi rugategeko ko ibigo bicuruza imiziki birimo Sony BMG, EMI, Warner byamburwa uburenganzira bwo kwakira inyungu ziva muri zo ndirimbo.

Michael Jackson yitabye Imana muri Kamena 2009, hataramenyekana icyemezo cyavuye muri uru rubanza kugeza n’ubu.

httpss://youtu.be/EF92yOsv3Y8
Soul Makosaa ya Manu Dibango
httpss://youtu.be/3ibDF4MLIqo
Wanna Be Startin’ Somethin’ ya Micheal Jackson
httpss://youtu.be/yd8jh9QYfEs
Don’t Stop Stop The Music ya Rihanna irimo amagambo ya Manu Dibango