Uko Coronavirus yasonze Fireman wari umaze ukwezi avuye muri gereza
Written by Arsene Muvunyi on 30th March 2020
Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman aratangaza ko ibihe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda indwara ya COVID-19 byasanze ubukungu budahagaze neza kuko amafaranga yari afite yayashoye mu gukora indirimbo nyuma yo kuva muri Gereza.
Hashize hafi ukwezi, hafashwe ingamba zo guhagarika ibitaramo mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Mbere y’uko hatangira gahunda yo kuguma mu rugo imaze icyumweru kimwe, abahanzi ni bamwe mu babuze akazi ku ikubitiro kubera iki cyorezo.
Umuraperi Fireman wakoze indirimbo yitwa “Safe Hand” ishishikariza abantu kwirinda COVID-19 afatanyije na Middle Music avuga ko ibi bihe bikomeye ku batuye Isi muri rusange by’umwihariko abahanzi barya ariko uko bakoze ibitaramo.
Uyu musore wahoze mu itsinda rya Tough Gang, muri Nzeri 2019 yasoje amasomo y’umwaka yakoreraga mu kigo ngororamuco cya Iwawa aho yari amaze umwaka nyuma y’amezi abiri gusa yongera gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha yakoreye muri iki kigo aza kurekurwa mu mpera za Mutarama 2020.
Mu kiganiro yagiranye na KISS FM yavuze ko agifungurwa yatangiye kwiyubaka mu bijyanye n’ubuhanzi ku buryo yari yashoye cyane mu gukora indirimbo nshya yizeye ko azatangira gusarura vuba, icyorezo cya COVID-19 kimusanga amikoro yaragabanutse.
Ati “Bitewe n’uko nari maze igihe ntakora, natekerezaga ko ngomba gukora cyane nkora indirimbo zitandukanye natekerezaga ko zigomba gutangira gusohoka mu kwezi kwa kane nyuma y’icyunamo kuko ni alubumu nari ndi gukora nise “Iyimuka Misiri” nari maze gukoraho indirimbo zigera muri eshanu, bitewe n’uko nari maze iminsi nta kazi byansabye imbaraga nyinshi cyane, mu bushobozi buke nari mfite n’ubwo abavandimwe banyongereye naragiye ndashirirwa burundu ariko nabaga nizeye ko ndi gushora. Bitewe n’imbaraga byansabye byansize ndi hasi.”
Fireman avuga ko mu gihe iki cyorezo cyatinda kugabanya umurindi ngo abantu basubire mu mirimo nk’ibisanzwe byagira ingaruka kuri benshi na we ari mo.
Ati “Ntabwo byoroshye, cyane ko abantu nk’abahanzi turya ari uko twakoze ibitaramo ariko uko twahuye n’abantu, ubwo rero ibintu byo kuguma mu rugo biratugoye cyane ariko kubera ko nta kundi guhitamo kandi ari bwo buryo buruta ubundi bwakoreshwa tuba tugomba kubikurikiza. Buriya iyo urya udakora byafata igihe kingana gute se? ntabwo wabaho igihe kirekire uramutse urya udakora.”
Fireman agira inama abanyarwanda bose gukomeza gukurikiza amabwiriza agamije kurinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 harimo gukaraba intoki kenshi, kwirinda gusuhuzanya mu ntoki no gukoranaho, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kujya ahahuriye abantu benshi n’ibindi.
