Uganda: Abana barindwi bo muri Korali ya Watoto banduye COVID-19 bakuye mu Bwongereza
Written by Arsene Muvunyi on 1st April 2020
Umubare munini w’abaririmbyi ba Chorale y’abana ya Watoto Children’s Choir n’abashinzwe kubakurikirana basanzwemo indwara ya COVID-19 banduriye muri Canada aho baheruka gukoreramo ibitaramo.
Watoto Children’s Choir ni korali y’abana bo muri Uganda biganjemo ‘imfubyi n’abakomoka mu miryango ikennye bafashwa n’urusengero rwitwa Watoto Ministries muri Uganda.
Aba bana bubatse ibigwi mu kuririmba, bazenguruka ibihugu bitandukanye bakora ibitaramo. Baheruka mu Rwanda mu kwizihiza Pasika y’umwaka wa 2018.
Mu byumweru bibiri bishize aba bana n’abashinzwe kubitaho bakoreye ibitaramo muri Canada no Bwongereza.
Bari mu matsinda abiri aho rimwe ryabaga rigizwe n’abana bari 12 mu gihe abakuze bari 10.
Ubwo basubiraga mu gihugu cyabo tariki 20 Werurwe 2020 bakigera ku kibuga cy’indege bashyizwe mu kato kugira birinde ko hari abo bakwanduza mu gihe baba bafite ibimenyetso bya COVID-19.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Watoto rivuga ko tariki 27 Werurwe 2020 umwe mu bantu bakuru wari mu itsinda ryari riturutse i London yagaragaje ibimenyetso ahita ashyirwa mu kato wenyine.
Nyuma bongeye gupima basanga abantu bakuru batatu n’umwana umwe bose bari baturutse mu Bwongereza nabo baranduye bahita batandukanywa n’abandi bajya kuvurwa.
Ku wa 31 Werurwe 2020 bongeye gupimwa maze bigaragara ko abana batandatu n’abakuru batatu nabo bafite ibimenyetso by’uko banduye COVID-19.
Bose hamwe ni abana barindwi n’abakuru barindwi bamaze kugaragaraho ubwandu bwa COVID-19.
Kugeza ubu nta muntu n’umwe mu itsinda ry’abari bavuye muri Canada wari watangira kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara, ndetse ubuyobozi bwa Watoto buvuga ko n’abari basigaye muri Uganda bameze neza.

