TMC wo muri Dream Boys yerekeje muri Amerika
Written by Arsene Muvunyi on 26th February 2020
Mujyanama Claude uzwi nka TMC mu itsinda rya Dream Boys yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’iminsi bivugwa ko agiye gukomerezayo amasomo ye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2020 nibwo umuririmbyi wo muri Dream Boys, TMC, yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko ari mu rugendo rwerekeza mu mahanga.
TMC yari ari kwerekeze muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aho yavuze ko azagaruka i Kigali vuba.
Mu magambo magufi yakurikije iyi foto yagize ati “Nicyo bivuze, Kigali nzagaruka vuba.”
N’ubwo TMC yavuze ko azagaruka mu Rwanda, byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko ari muri gahunda zo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho agiye gukomereza amasomo ye ashaka impamyabumenyi y’ikirenga.
Uyu musore yarangije kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mpera z’umwaka ushize anatangaza ko azakomeza kwiga ndetse ateganya kubikorera hanze y’u Rwanda.
Icyo gihe abantu batangiye kwibaza ku hazaza ha Dream Boys imaze imyaka 11 iri mu ruhando rwa muzika nyarwanda, bamwe bemeza ko ari ryo herezo ryayo.
Platini usanzwe aririmbana na TMC yatangiye gukora indirimbo adahuriyeho na mugenzi we harimo iyitwa “Ya Motema” ya Nel Ngabo na “Fata Amano” yakoranye na Safi.
Kuri ubu ari muri Tour du Rwanda aho ari mu bikorwa byo kwamamaza sosiyete ya Canal+.
TMC nawe yakoze indirimbo ye wenyine yise “Ntega Amatwi” irimo ubutumwa bwo gutakambira Imana.
Ibi byose byatumye abakurikira umuziki mu Rwanda bemeza ko iri tsinda ryamaze gusenyuka n’ubwo bo bavuga ko Dream Boys ari itsinda rirenze kuba ari iry’abanyamuziki.
Mu myaka 11 itsinda rya Dream Boys rimaze ryageze ku bintu byinshi bitandukanye harimo n’igikombe cya Primus Guma Guma Super Star batwaye mu 2017.
