Stromae azitabira igitaramo murumuna we Cyusa agiye gukorera mu Bubiligi
Written by Arsene Muvunyi on 10th March 2020
Umuhanzi w’indirimbo zo mu njyana ya gakondo, Cyusa Ibrahim, ugiye gutaramira mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi yatangaje ko afite gahunda yo guhura n’umuvandimwe we Stromae baherukana mu 2015.
Cyusa n’inkera ni itsinda ry’ababyinnyi ryashinzwe na Cyusa Ibrahim, rikaba rikaba rikunzwe cyane mu bitaramo bya gakondo.
Uyu musore umaze gushyira hanze indirimbo umunani ziri kuri alubumu ye ya mbere ateganya kumurika, we na bagenzi be babiri bazahaguruka i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 12 Werurwe 2020, ubwo bazaba berekeje mu bitaramo bizenguka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.
Icyambere kizaba tariki 14 Werurwe 2020 ubwo abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Buruseli mu Bubiligi bazaba bizihiza umunsi mpuzamahanag w’abagore, tariki 21 Werurwe azataramira mu Buholandi, tariki 27 akomereza mu Busuwisi, kuri 28 ataramire mu Bufaransa naho kuri 29 Werurwe 2020 asubire mu Bubiligi mu Mujyi wa Liege.
Igihugu cy’u Bubiligi ni cyo gituwemo n’umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Stromae, akaba n’umuvandimwe wa Cyusa [bahuje se].
Cyusa na Stroame baherukana mu 2015 ubwo uyu muhanzi yazaga gukorera igitaramo mu mujyi wa Kigali. Hari ku kandi ku nshuro ya mbere babonanye amaso ku maso.
Mu Kiganiro KISS FM yagiranye na Cyusa yatubwiye ko yamaze kuvugana na Stromae akamwizeza ko azitabira igitaramo cye kizabera mu Mujyi wa Buruseli.
Ati “ Yambwiye ko ashobora kuza ariko urabizi uriya ntabwo wapfa kubyemera, wemera ari uko bigeze ariko yambwiye ko azaza ku cya Buruseli. Ubushize ntabwo twabashije kubonana hari ibintu by’imideli yari arimo mu Bufaransa ariko ubu ndacyeka ko tuzabonana.”
Stroame yavutse ku mugabo w’u umunyarwanda, Rutare Pierre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Agahinda ko gukora atabona umubyeyi we niko katumye akora indirimbo yise “Papaoutai” yanakunzwe cyane.

