Shira amatsiko ku ndirimbo Bruce Melodie yafashe amajwi akurikiwe n’abafana imbonankubone
Written by Arsene Muvunyi on 24th March 2020
Umuririmbyi ukunzwe cyane muri iyi minsi, Bruce Melodie, yasohoye indirimbo ye yise “Henzapu” [Hands Up] yafatiye amajwi abakunzi be bamukurikiye imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020 ni bwo umuhanzi Bruce Melodie yagaragaye ku mbuga nkoranyamba ze nka YouTube, Twitter, na Instagram ari gufata amajwi y’indirimbo muri studio ya Country Records.
Itahiwacu yagiye muri studio afite igitekerezo cy’insanganyamatsiko ashaka guhimbaho n’injyana yifuza ko iyo ndirimbo yaba irimo.
Yabwiye Producer Element umusore utari umenyerewe muri muzika nyarwanda ko ashaka indirimbo iri mu njyana iri hagati ya Trap na Reggae.
Yavuze ko bitewe n’ibihe bibi abantu barimo bitewe n’icyorezo cya COVID-19, ashaka gukora indirimbo ivuga ko ibintu ‘byaranze’ ndetse aba ari ryo zina ayiha ry’agateganyo.
Batangiriye ku gushaka injyana y’iyi ndirimbo ndetse bashyiramo ijwi rya gitari ritangira, bifashishije umucuranzi wo muri Symphony Band witwa Joachim.
Injyana imaze kuboneka, Bruce Melodie yatangiye gushaka ijwi ry’indirimbo ibyo yise kuririmba igishinwa, birangiye atangira gushyiramo amagambo yandikiraga aho ndetse bamwe mu bo bari kumwe bakagenda bamuha ibitekerezo.
Bruce Melodie yari yitwaje icyo kunywa gihagije kiri fanta z’ubwoko butandukanye n’icupa ry’inzoga ya Hennessy yasomagaho gake gake ubundi agakomeza akazi.
Ari hafi gusoza banamuzaniye igikarito kirimo amaguru y’inkoko, arayavovora afatanyije n’inshuti zari hafi aho zirimo Rocky uzwi mu gusobanura filime.
Uretse kwandika amagambo agize iyi ndirimbo no kunoza ibijyanye n’imiririmbire, Bruce Melodie yafashaga Element kunoza ibijyanye n’imicurangire kugira ngo indirimbo ye isohoke iryoshye.
Bruce Melodie yamaze amasaha abiri n’iminota mike, yatashye atarangije iyi ndirimbo nk’uko yari yabyiyemeje.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, nibwo yayishyize hanze mu buryo bw’amajwi yarangijwe na Bob Pro.
Iyi ndirimbo yasohotse yitwa “Henzapu” [Hands Up], Bruce Melodie yayikoze abafana be babireba kugira ngo abereke uko biba byifashe muri studio.