Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Senderi na Tuyisenge basabye abanyarwanda gusaranganya amafunguro muri ibi bihe bya COVID-19

Written by on 25th March 2020

Senderi International Hit na Tuyisenge Intore bashyize hanze indirimbo bise “Twirinde Corona Virus Dukaraba Intoki” mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Kugeza ubu nta kindi kintu kiri kuvugwa ku Isi hose, uretse indwara ya COVID-19 [coronavirus] ikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ndetse ikaba imaze guhitana abatari bake.

Inzego zibishinzwe ziri gutanga amabwiriza atandukanye agamije gukangurira abanyarwanda kwirinda ko bakwandura iyi ndwara itarabonerwa umuti n’urukingo.

Uretse leta n’abandi bavuga rikumvikana bakomeje gutanga umusanzu wabo mu gukangurira abantu gukurikiza ayo mabwiriza arimo gukaraba intoki, kwirinda gusuhuzanya mu biganza no gukoranaho, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa n’ibindi.

Abahanzi bamenyerewe mu ndirimbo zishishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta, Senderi International Hit na Tuyisenge Intore bakoze indirimbo bise “Twirinde Corona Virus Dukaraba Intoki” mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo muri uru rugamba.

Intore Tuyisenge yabwiye KISS FM ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guhamagarira abanyarwanda gufatanya mu kurwanya iki cyorezo.

Yagize ati “ Iyi ndwara tuzayitsinda kubera ubumwe bwacu buri wese akora uruhare rwe mu kuyirwanya, Ikindi tugaragaza ko kwirinda biruta kwivuza kandi amagara ataguranwa amagana bityo ko nta na kimwe tutakora ngo twirinde twubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibishinzwe.”

Aba bahanzi kandi bamaganye abacuruzi bari kuzamura ibiciro by’ibiribwa muri ibi bihe bikenewe cyane, kuko nta bunyangamugayo burimo, ndetse bagasaba n’abafite byinshi gusangira n’abatabifite.

Ati “Abacuruzi bari kuzamura ibiciro muri ibibihe tugaragaza ko atari ubunyangamugayo kandi ko atari ibyo i Rwanda,  tukanasaba abanyarwanda ko umuturage ataburara kandi bo bafite ifunguro,  ahubwo dusangire ibihari.

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaraza ko abantu 40 ari bo bamaze kwandura icyorezo cya COVID-19, abantu bakaba bakangurirwa kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ryacyo.

httpss://youtu.be/cgNTzaWYf9U