Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Seka Live: Umunya-Nigeria Kenny Blaq yageze i Kigali

Written by on 28th February 2020

Umunyarwenya wo muri Nigeria Kenny Blaq utegerejwe mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Live, yaraye ageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2020, mu gihe Ndumiso Lindi wo muri Afurika y’Epfo ategerejwe.

Kenny Blaq yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu saa tatu z’ijoro yakirwa n’abayobozi ba Arthur Nation barimo Nice Budandi na Arthur Nkusi.

Kenny Blaq ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Live cy’ukwezi kwa Gashyantare kizabera muri Kigali Marriot Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020.

Muri iki gitaramo azafatanya n’abarimo Ndumiso Lindi wo muri Afurika biteganyijwe ko nawe agera i Kigali kuri uyu wa Gatanu.

Hazaba kandi harimo abanyarwenya bakizamuka bo mu Rwanda barimo Fally Merci, Patrick na Nimu Roger, Captain Father na Milly.

Kenny Blaq w’imyaka 28 ni umwe mu banyarwenya bafite izina muri Nigeria dore ko yanabiherewe ibihembo bitandukanye birimo icya The Future Awards Africa na City People Music Awards.

Ndumiso Lindi nawe ni umunyarwenya ufite ibigwi muri Afurika y’Epfo. Yagenze ibihugu bitandukanye birimo Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi akora ibitaramo byo gusetsa.

Kwinjira muri iki gitaramo cya Seka Live kwinjira ni amafaranga ibihumbi 10 mu myanya isanzwe n’ibihumbi 20 mu myanya y’icyubahiro.

Igitaramo cy’ukwezi gushize cyari cyasusurukijwe n’abarimo Daliso Chaponda wo muri Malawi, Michael Sengazi, na Daniel Omara wo muri Uganda.

Arthur Nkusi na Nice Budandi nibo bakiriye Kenny Blaq
Kenny Blaq umunyarwenya yageze i Kigali