Seka Live: Abanyarwenya bato basekeje abantu bajya hasi-AMAFOTO
Written by Arsene Muvunyi on 1st March 2020
Abanyarwenya b’abanyarwanda bakiri kuzamuka barimo Patrick, Fally Merci n’abandi basekeje abantu mu buryo bukomeye mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Live cyari cyatumiwemo Kenny Blaq wo muri Nigeria na Ndumiso Lindi wo muri Afurika y’Epfo.
Seka Live yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020, ikaba ari igitaramo cy’urwenya ngaruka kwezi gitegurwa n’umunyarwenya Arthur Nkusi.
Kuri iyi nshuro hari hatumiwe abanyarwenya bakomeye barangajwe imbere na Kenny Blaq wo muri Nigeria, Ndumiso Lindi wo muri Afurika y’Epfo n’abandi bo mu Rwanda bakizamuka.
Uwitwa Captain Father niwe wabimburiye abandi bose kujya ku kabuga. Uyu musore ufite umwihariko wo gukina urwenya rwekeye ku bijyanye n’igisirikare nibwo bwa mbere yari agaragaye muri iki gitaramo.
Urwenya rwe rwibanze mu kuvuga inkuru zo muri Bibiliya ariko akagaragaza uko Yezu yari kwitwara iyo aba ari umusirikare, maze binyura benshi.
Nimu Roger ubarizwa mu itsinda ry’abanyarwenya rya Daymakers ni umwe mu bigaragaje cyane muri Seka Live. Urwenya yateye abantu bakajya hasi ni uruvuga ku materaniro yo mu gereza aba ameze.
Umunyarwenya Patrick aracyari muto mu myaka ariko afite impano yo ku rwego rwo hejuru. Ni we munyarwenya watangiye asetsa abantu akarinda asoza abantu batarabumba iminwa.
Yavuze uburyo imirenge yo mu mujyi wa Kigali itandukanywa n’imihanda ya kaburimbo, utugari tugatandukanywa n’imihanda y’amabuye mu gihe ruhurura ari zo zitandukanya imidugudu.
Patrick kandi yafatanyije na Fally Merci berekana uko byaba bimeze mu gihe abanyamakuru b’imikino baba bari kuvuga mu gihe bari gushyingura umukinnyi. Abari aho ntibabashije kwihangana basetse bajya hasi, abandi amarira aza mu maso.
Umunyarwenyakazi rukumbi wataramiye muri Seka Live ni Milly. Yabaze inkuru y’uburyo yakundanye n’umusore yifashishije uduce tw’indirimbo zitandukanye bikabyara urwenya ruryoshye.
Ibi ni nako byagenze kuri Kenny Blaq na Ndumiso Lindi nabo banyuzagamo bagakoresha indirimbo zitandukanye mu kuryoshya urwenya rwabo.
Aba banyarwenya ikindi bahuriyeho, ni ukugereranya imico y’abazungu n’abirabura. Ndumiso Lindi yavuze uburyo mu nsengero z’abazungu baririmba neza naho z’abirabura biba ari bibi ku buryo ushobora no kuyoborwa indirimbo kandi wari usanzwe uyizi.
Kenny Blaq yavuze uko ababyeyi b’abazungu batetesha abana babo iyo bakoze amakosa, mu gihe umwana w’umunyafurika wakoshereje umubyeyi aba ashobora no kumwica.
Kenny Blaq kandi yateye urwenya ku mwitwarire y’abakora akazi ko kwakira abantu mu nsengero. Abashatse ngo nta kintu baba bitayeho ndetse agutungira agatoki aho ujya kwicara, mu gihe ingaragu ikwitaho, ikakubwira neza, ikagutwaza ibyo ufite kugira ngo igukureho ubushuti.
Arthur Nkusi yashimiye abitabiriye iki gitaramo, avuga ko n’ubwo icyumba kitari cyuzuye nk’uko ubushize byagenze, icyo bagamije atari ubwinshi bw’abantu ahubwo ari uguteza imbere uruganda rwo gusetsa.
Abakunzi ba Seka Live bahawe amahirwe yo guhitamo umunyarwenya uzabataramira muri Werurwe 2020, azahurizwaho na benshi akazatangazwa mu cyumeru kimwe kiri imbere.















AMAFOTO: Promesse Kamanda