Safi ntabwo yagenda atansezeye- Queen Cha
Written by Arsene Muvunyi on 6th March 2020
Umuhanzikazi Queen Cha akaba na mubyara wa Safi Madiba yavuze azi neza ko ari muri Tanzaniya nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko ari yamaze kugera muri Canada.
Mu cyumweru gishize nibwo havuzwe cyane amakuru y’uko Safi Madiba yaba yaramaze kwerekeza muri Canada asanzeyo umugore we utuye yo.
Ibi byakuruwe n’ifoto Safi Madiba yashyize kuri Instagram ari mu salon de coiffure yitwa Brotherz Kutz yo muri Canada yerekana umusore yavuze ko ari we ‘mwogoshije wanjye mushya.’
Iyi salon de coiffure iri mu mujyi wa Calgary ari na wo Judith Niyonizera atuyemo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Safi Madiba yabwiye ibitangazamakuru bitandukanye ko atagiye muri Canada nk’uko bivugwa ahubwo ari muri Tanzaniya aho ari gufatira amashusho y’indirimbo ye.
Mu kiganiro cya Drive gikorwa Austin kuri KISS FM, Queen Cha yabajijwe niba mubyara we Safi Madiba yaba yaramusezeye, ariko ahita ahakana yivuye inyuma ko ntaho arajya.
Ati “Safi ntaho yagiye, ntabwo yagenda atansenzeye, ntabwo bibaho. Ari muri Tanzaniya.”
N’ubwo Queen Cha nawe yemeje ko Safi atarambuka amazi magari, hari amakuru yemeza yamaze gushyika ndetse nta gahunda yo kugaruka mu Rwanda ihari.
Muri Gicurasi 2020 afite ibitaramo bitandukanye azakorera muri Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kuri uyu mu wa Kane, Queen Cha yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa Romantic.


