Safi Madiba yagiye muri Canada mu ibanga
Written by Arsene Muvunyi on 28th February 2020
Umuhanzi Safi Madiba yamaze kwerekeza muri Canada mu ibanga aho yasanze yo umugore we Niyonizera Judith bamaze imyaka ibiri basezeranye kubana imbere y’amategeko.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangiye guhwihwiswa ko umuhanzi Safi Madiba yaba agiye kwerekeza muri Canada agasanga yo umugore umaze igihe kinini ari ho atuye.
Ni amakuru nyir’ubwite atigeze ashaka kuvugaho ariko bamwe mu nshuti ze za hafi bavugaga ko ibyangombwa abyicaranye igihe icyo ari cyose yari kurira indege agasanga uwo yakunze.
Niyibikora Safi wiyongerereyeho Madiba aherutse gutangaza urutonde rw’ibitaramo azakorera muri Canada na Amerika muri Gicurasi 2020. Ibi byongerereye agaciro ibyari bimaze iminsi bamwe babifata nk’ibihuha.
Azatangirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki ya 02 Gicurasi muri Mane [Portland], tariki 08 azataramira Ottawa muri Canada, Tariki 09 asubire muri Amerika mu Mujyi wa Buffalo muri New York.
Azaruhuka icyumweru kimwe ubundi akomereze muri Canada mu Mujyi wa Edmonton tariki 15 Gicurasi 2020 asoreze Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri ubu Safi Madiba ashobora yaramaze kugera muri Canada nk’uko hari bimwe mu bimenyetso bibigaragaza ku rubuga rwe rwa Instagram.
Yashyizeho ifoto ari aho bogoshera maze yerekana kimyozi we mushya. Ati “Nguyu umwogoshi wanjye mushya.”
Uyu mwongoshi ukoresha amazina ya King The Barber akaba akorera muri Salon de Coiffure yitwa Brotherz Kuts Barber Shop iherereye mu Mujyi wa Calgary wo mu Ntara ya Alberta.
Uyu mujyi kandi ni wo utuwemo n’umusaza witwa Rick Hilton wigeze kuvugwa cyane mu itangazamakuru ashinja umugore wa Safi kumubeshya urukundo,
Ubwo twandikaga iyi nkuru, nomero za telefone Safi asanzwe akoresha mu Rwanda ntabwo zacagamo.
Safi Madiba yerekeje muri Canada, nyuma yo gutandukana na The Mane Music Label, bamusezereye bamushinja kurenga ku masezerano. Byose baturutse ku ndirimbo yitwa “Ntimunywa?” yakoranye na DJ Marnaud akayisohora batabizi ndetse akanashyiramo ibirango by’indi kompanyi yitwa Nukuri Music.
Ubwo Safi Madiba yakoraga ubukwe na Judith Niyonizera mu 2017 abantu benshi bakunze kuvuga ko amukurikiyeho ifaranga ndetse azahita amujyana muri Canada, gusa siko byaje kugenda kuko umugore ari we wazaga mu biruhuko akongera agasubirayo.



