RIB yamaze gushyikiriza ubushinjacyaha Holybeat ukurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge
Written by Arsene Muvunyi on 18th March 2020
Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ruratangaza ko dosiye Holybeat uzwi mu gutunganya indirimbo z’abahanzi yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Tariki 04 Werurwe 2020 nibwo Shyaka Olivier uzwi nka Holybeat yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Icyo gihe yafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kucikiro, kugira ngo hakorwe iperereza rirambuye.
Mu kiganiro KISS FM yagiranye n’umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yavuze ko dosiye y’uyu musore yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Ati “ dosiye yarakozwe yararangiye yohererezwa ubushinjacyaha. Iyo RIB ifunze umuntu ntabwo imumarana iminsi itanu.”
Holybeat ni umwe mu batunganya indirimbo bigaragaraje cyane mu mwaka wa 2018 na nyuma y’aho bitewe n’indirimbo zakunzwe yakoreye muri Urban Records harimo nka “Nta Kibazo”, “Block”, ya Bruce Melodie “Uzambabarire”, ya n’izindi.
Kuri ubu yakoreraga muri The Mane Records aho yahakoreye indirimbo zitandukanye harimo “Nari High” yahuje abahanzi bose bo muri iyi nzu ya Badrama.
Ingingo ya 263 ihana ufatanwa, urya, unywa, uwitera, uwisiga, ukora, uhinga uhindura, utunda, ubika, ugurisha ibiyobyabwenge, ko bateganyirizwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku gifungo cya burundu, n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 30 y’u Rwanda.
