RIB yafashe abasore biyitiriraga Buravan bagamije kwambura abantu
Written by Arsene Muvunyi on 12th March 2020
Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abasore babiri bakekwaho kwiyitirira umuhanzi Yvan Buravan bagamije kwambura abantu.
Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2020, umuhanzi Yvan Buravan yatakiye inzego z’umutekano avuga ko hari umuntu wiyise amazina ye ku rubuga rwa facebook, akayakoresha ashuka abantu.
Yerekanye ifoto igaragaza ubutumwa bwari bwanditse kuri iyo konti ya facebook, aho uwiyise Burabyo Yvan yasabaga amafaranga abafana kugira ngo ayifashishe mu mushinga wo gutunganya indirimbo afitanye na Diamond Platnumz.
Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle yabwiye KISS FM ko Ndungutse Emmanuel na Shema Eric bakekwa bafashwe tariki 09 Werurwe 2020.
Ntabwo yavuze aho bafatiwe cyangwa se niba hari abo baramaze kurya amafaranga kuko amategeko atabyemera mu gihe iperereza rigikorwa.
Aba basore bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi gihanwa n’ingingo 174 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha . Uwagihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, hamwe n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu.
