Patient Bizimana yasubitse igitaramo cya Easter Celebration 2020
Written by Arsene Muvunyi on 10th March 2020
Igitaramo cyiswe Easter Celebration gisanzwe gitegurwa n’umuramyi Patient Bizimana mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, muri uyu mwaka wa 2020 ntabwo kizaba.
Buri munsi mukuru wa Pasika ubwo abakirisitu baba bizihiza izuka rya Yezu, mu mujyi wa Kigali hamenyerewe kuba hari igitaramo gikomeye cyiswe Easter Celebration gitegurwa na Patient Bizimana.
Ni igitaramo gikomeye gikoranya abakirisitu babarirwa mu bihumbi, kikagira umwihariko wo kuba kitabirwa n’abaramyi bakomeye cyane ku ruhando mpuzamahanga.
Mu nshuro eshanu cyabaye kitabiriwe n’abarimo Snach wo muri Nigeria, Solly Mahlangu wo muri Afurika y’Epfo, Appolinaire wo mu Burundi na Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ari nawe uheruka.
Mu myaka yabanje iki gitaramo cyatangiraga kwamamazwa muri Gashyantare ariko ukwezi kwa Werurwe kugeze hagati nta gakuru kacyo.
Amakuru yizewe agera kuri KISS FM ni uko igitaramo cya Easter celebration 2020 kitazaba bitewe n’impamvu zinyuranye.
Ubundi Pasika y’uyu mwaka izaba tariki 12 Mata 2020 kandi hazaba ari mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi nta bitaramo bikorwa muri iki gihe.
Ni ku nshuro ya kabiri umunsi mukuru wa Pasika ubaye ari mu cyumweru cy’icyunamo kuva Patient Bizimana yatangira gutegura iki gitaramo.
Mu 2017 nabwo byarahuriranye ariko igitaramo gishyirwa nyuma y’icyunamo kandi kigenda neza, gusa muri uyu mwaka hajemo n’ikibazo cya Koronavirusi bituma Patient Bizimana areka burundu gutegura iki gitaramo.
Indi mpamvu yatumye East Celebration y’umwaka wa 2020 isubikwa ni ikindi gitaramo Patient Bizimana azakorera mu Buholandi tariki 4 na tariki 5 Mata 2020 aho azafatanya n’umurundi Fortrant Bigirimana, ku buryo nta mwanya afite wo gutegura icyo mu Rwanda.
