Oda Paccy yakoze indirimbo yo kurwanya COVID-19-VIDEO
Written by Arsene Muvunyi on 21st March 2020
Umuraperikazi Oda Paccy afatanyije n’umuririmbyi Alto bashyize hanze indirimbo nshya irimo ubutumwa bwo gukangurira abanyarwanda kwirinda indwara ya COVID-19.
Icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi yose bitewe n’umubare w’abantu bakomeje kucyandura abandi bagapfa.
Kugeza ubu kimaze guhitana abagera ku bihumbi 10 ku Isi, mu gihe mu Rwanda abagera kuri 17 ari bo bamaze kucyandura n’ubwo nta we kirahitana.
Kuva iyi ndwara yatangira gukwirakwira mu bihugu bitandukanye, hafashwe ingamba zo kuyikumira ariko zagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu, kuko ingendo zimwe na zimwe z’indege zahagaritswe, imipaka irafungwa, ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi birahagarara n’ibindi.
Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kwirinda iyi ndwara, umuhanzikazi Oda Paccy yashyize hanze indirimbo yise “Corona” aho yafatanyije na Alto babana muri Ladies Empire.
Iyi ndirimbo ivuga ko indwara ya COVID-19 yandura iyo uyirwaye akoze kuri mugenzi we, akoroye cyangwa akitsamura hakagira imyanda ijya ku wundi.
Igaragaza kandi ibimenyetso by’iyi ndwara nko gukorora, kugira umuririmo mwinshi, umunaniro ukabije no guhumeka nabi,
Oda Paccy agira abantu inama yo kugira isuku, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa se umuti wabugenewe, aha yifashishije amashusho ya Perezida Kagame ubwo yerekaga abantu uko bakwiye gukaraba mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Izindi nama ziri muri iyi ndirimbo ni ukwirinda kwikora ku munwa, ku mazuru no ku maso, kwirinda kuramukanya no guhoberana, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa no kujya ahari abantu benshi.
Oda Paccy yabwiye KISS FM ko impamvu yakoze iyi ndirimbo ari uburyo bwo gufatanya n’abandi bantu bose mu guhangana n’iki cyorezo gihangayikishije Isi.
Ati ” Mu gihe nk’iki abanyarwanda abanyarwanda dukeneye twese kuba hamwe no kugirana inama. ntabwo umutima wanjye wari kunyemerera guceceka mu bihe nk’ibi, ni ikibazo guhangayikishije buri umwe akwiye kwitwararika.”
Oda Paccy ni we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ushyize hanze indirimbo yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Rayvanny wo muri Tanzaniya nawe aheruka gushyira hanze indirimbo ivuga kuri iyi ndwara.
