Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Nyuma yo gufunga utubyiniro aba-DJs baciye undi muvuno

Written by on 21st March 2020

 Tariki 18 Werurwe 2020 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [RDB] cyahagaritse ibikorwa by’imyidagaduro bibera mu tubari, resitora na hoteli birimo utubyiniro, amatsinda acuranga n’ibindi.

Ibi byakozwe mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi cyandurira cyane mu kwegerena no gukoranaho.

Tariki 20 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu nayo yasohoye itangazo ritegeka abafite utubari mu mijyi kudufunga bitarenze saa tatu z’ijoro na saa moya z’ijoro mu cyaro.

Kugeza ubu nta gikorwa na kimwe cy’imyidagaduro kiri gukorwa mu gihugu, abatunzwe no gucurangira abakunzi b’umuziki,bari kugorobereza mu ngo zabo kuko akazi kahagaze.

Ibi ni bihe bikomeye ku bantu bakunda gusohoka no kwinezeza mu bihe by’impera z’icyumweru.

DJ Marnaud uri mu bafite abafana benshi yaraye acurangiye abakunzi be binyuze kuri Instagram, yari ari ahantu ha wenyine ubundi akajya avanga imiziki nk’uri mu kabyiniro abandi bamukurikiye.

Kuri uyu wa Gatandatu  hari aba DJs batandukanye biyemeje gusurutsa abanyarwanda muri ibi bihe batemerewe kujya mu tubyiniro no mu bindi bikorwa byo kwishimisha bihuza abantu benshi.

Biteganyijwe ko aka kabyiniro ko kuri Instagram gafungura saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kagafunga saa munani z’ijoro.

Ni aba Djs 9 aho buri umwe  aza kumara igihe kingana n’isaha akagenda asimburanwa na mugenzi we kugeza bose barangije. Umu-Dj uba ari gucuranga araba ari kubyerekana biciye kuri Instagram ye.

Harabanza DJ Kiss, DJ Infinity, Dj Miller, DJ Makeda, Dj Toxxky, DJ Marnaud, n’abandi.

Ku cyumweru biciye kuri konti ya Instagram ya Afrogroov, kuva saa cyenda kugera saa kumi n’ebyiri hazaba hariho abahanzi batandukanye bacuranga umuziki w’umwimerere.

Icyorezo cya koronavirusi cyamaze kugera mu Rwanda, kugeza ubu abantu bamaze kwandura ni 17 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.

DJ Miller ni umwe mu baza gususurutsa abantu kuri Instagram
DJ Toxxky nawe aracurangira kuri Instagram
Gahunda y’ibitaramo byo kuri Instagram