Current track

Title

Artist

Current show

Non-Stop Music

14:00 16:00


Nyuma ka Kenny Rogers undi muhanzi ukomeye muri Country Music yishwe na COVID-19

Written by on 30th March 2020

Joe Diffie wamamaye mu njyana ya Country Music yitabye Imana azize indwara ya COVID-19 nyuma y’icyumweru ihitanye Kenny Rogers na we wakoraga iyi njyana.

Abashinzwe gucunga inyungu z’uyu muhanzi wari ufite imyaka 61, batangaje ko yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 29 Werurwe 2020.

Mbere y’iminsi ibiri y’urupfu rwe yari yashyize hanze itangazo avuga ko yasuzumwe agasangwamo uburwayi bwa COVID-19, ndetse ko yari ari kwitabwaho n’abaganga.

Joe Diffie wavukiye muri leta ya Oklahoma yamamaye mu myaka yo mu 1990. Mu rugendo rwe rwa muzika yakoze alubumu zigera kuri 13 ziriho indirimbo zakunzwe cyane nka “Pickup Man”.

Mu 1998 yegukanye igihembo muri Grammy Awards abikesha indirimbo yitwa “Same Old Train,” yafatanyije n’abarimo Merle Haggard, Marty Stuart n’abandi.

Alubumu ye ya nyuma yayikoze mu 2010 akaba yarayise “The Bluegrass Album: Homecoming.”

Uyu munyabigwi asize umugore n’abana barindwi yabyaranye n’abagore bane yashakanye na bo mu bihe bitandukanye.

Joe Diffie yitabye Imana nyuma y’icyumweru kimwe undi munyabigwi mu njyana ya Country Music, Kenny Rogers, nawe yitabye Imana azize COVID-19.

Joe Diffie yishwe na COVID-19
httpss://www.youtube.com/watch?v=9I51JXpcLwk
Pickup Man ni indirimbo ya Joe Diffie yakunzwe cyane