No Time To Die: Coronavirus yahagaritse imurikwa ry’igice gishya cya filime ya James Bond
Written by Arsene Muvunyi on 5th March 2020
Amatariki yo gushyira hanze igice cya 25 cya filime y’uruhererekane ya James Bond cyiswe “No Time To Die” yimuriwe mu mpera z’umwaka wa 2020 bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Icyorezo cy’indwara ya Coronavirus cyaturutse mu Bushinwa gikomeje guhangayikisha Isi bitewe n’uburyo kiri gukwirakwira mu bihugu bitandukanye kandi kikaba cyica abatari bake.
Cyagize ingaruka zikomeye ku buhahirane bw’ibihugu bitandukanye, cyane cyane ubucuruzi bwakorwaga hagati y’ubushinwa n’ibindi bihugu, ibikorwa bihuza abantu benshi birimo imikino n’amaserukiramuco byarasubitswe mu rwego kwirinda ko abantu bakwanduzanya.
Byari biteganyijwe ko filime y’uruhererekane yakunzwe cyane, James Bond, igice cyayo cya 25 cyiswe “No Time To Die” cyari kuzerekanwa bwa mbere tariki 31 Werurwe 2020 mu Bwongereza na tariki 10 Mata 2020 muri Amerika y’Amajyaruguru.
Ibigo bifite mu nshingano icuruzwa ry’iyi filime ari byo MGM na Universal byantangaje ko byimuye amatariki yari kuzerekanirwaho ishyirwa muri Ugushyingo 2020 bitewe n’impungege z’icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira ku Isi.
Iyi filime yashowemo arenga miliyoni $250, iyo iramuka isohotse muri ibi bihe ngo yari kuzahura n’igihombo gikomeye aho yakwinjiza byibuze miliyoni $750 aho kuba miliyari $1 nk’uko biteganyijwe.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe amatangazo yo kwamamaza iyi filime yari amaze iminsi mike ahagaritswe mu Bushinwa, u Buyapani na Koreya y’Epfo.
Urubuga rwa interineti rwa MI6-HQ rwandika kuri filime ya James Bond rwa rwari ruherutse kwandika ibarurwa rusaba ko ishyirwa hanze rya No Time To Die ryakwigizwa inyuma mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu.
Icyorezo cya Corona Virus cyagize ingaruka zikomeye ku ruganda rwa sinema ku Isi. Mu cyumweru gishize ikigo cya Paramount Pictures cyahagritse ifatwa ry’amahusho y’igice cya karindwi cya filime yitwa “Mission: Impossible” yagombaga kubera mu Butaliyani mu Mujyi wa Venice.
Ikigo cya Universal gishinzwe gucuruza “No Time To Die” kiri no gutekereza kwimura igihe cyo kwerekana igice cya cyenda cya Fast And Furious giteganyijwe kujya hanze muri Gicurasi.
Ibihugu bitandukanye byagaragayemo icyorezo cya Coronavirus cyane cyane u Bushinwa, u Butaliyani, koreya y’Epfo n’u Bufarasa byafashe umwanzuro wo gufunga inzu zerekanirwamo filime zose.
U Bushinwa bwonyine biteganyijwe ko buzahomba amafaranga agera kuri miliyari $2 nyuma yo gufunga inzu ibihumbi 70 zerekana filime, mu gihe ku Isi yose igihombo kizagera kuri miliari $5.
Filime ya James Bond ivuga ku nkuru y’umukozi w’ibiro by’ubutasi by’ubwongereza. Yakuwe mu bitabo byanditswe na Ian Fleming mu 1953.