Neza yagaragaje amarangamutima ye ku muhanzi wo muri Nigeria Skales bivugwa ko batagikundana
Written by Arsene Muvunyi on 2nd April 2020
Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda Neza Patricia Masozera, yagaragaje amarangamutima ye ku muhanzi Skales wo muri Nigeria ku munsi w’ibisabukuru ye nyuma y’iminsi bivugwa ko urukundo rwabo rwarangiye.
Ejo hashize tariki 01 Mata 2020 nibwo umuhanzi wo muri Nigeria Raoul John Njeng-Njeng uzwi Skales yizihije isabukuru y’imyaka 29.
Umuhanzikazi w’umunyarwandakazi Neza Patricia Masozera, wari umaze iminsi bivugwa ko batakiri mu rukundo, yagiye kuri instagram agaragagaza amarangamutima ye kuri uyu musore.
Yashyizeho amafoto y’uruhererekane yo mu bihe byashize ari kumwe na Skales amwifuriza isabukuru nziza ndetse amubwira ko amukunda.
Ati ” Ndagukunda mwami… ntewe ishema no kuba n’uwo uri we, kandi nzi ko Imana ikomeje gukorera ibitangaza muri wowe ikanabikunyuzamo. Umwaka mushya imigisha mishya.”
Mu ifoto ya nyuma Neza yashyize kuri instagram yifuriza isabukuru nziza Skales yanditse andi magambo ashobora kuba afite aho ahuriye n’ibihe bitari byiza bimaze iminsi bivugwa barimo.
Ati “Urukundo ruraganje kurusha umubabaro. Ndakwizera”
Nta foto n’imwe Skales yigeze asubiza kuri aya magambo y’urukundo yabwiwe n’umukunzi we Neza, mu gihe mbere yabaga yujujeho imitima.
Iby’agatotsi mu mubano w’aba bombi byatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2020 ubwo bose basibaga amafoto bahuriyeho bari barashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Uretse gusiba amafoto aba bose baretse gukurikirana [follow] kuri instagram bitiza umurindi ibihuha by’uko batandukanye.
Muri Werurwe 2020 Neza yasubiye muri Canada ahari umuryango we nyuma y’amezi 10 yari amaze muri Nigeria ari kumwe na Skales.
Yagiye yo ubwo bari bagiye kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe bari bamaze bakundana ahita aguma yo.
Muri Nzeri 2019 Skales yagaragaye mu mashusho magufi avuga uko uyu mukobwa w’imyaka 35 amutwitiye, gusa kuri ubu ntakigaragaza ko Neza ashobora kuba yitegura kwibaruka dore ko amezi abaye menshi.
Neza yari aherutse gusubukura umuziki akora indirimbo yitwa “Killa” abifashijwemo na label ya Skales yitwa OHK Music y’uyu musore.
Neza wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Uranyica”, “Slay Mama”, “Vibes” mu 2017 yegukanye igihembo cya AFRIMMA mu cyiciro cy’umuhanzi utanga icyizere muri Afurika.
Skales nawe ni umwe mu bahanzi bazwi muri Afurika. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa Fire Waist yakoranye na Harmonize.


