Current track

Title

Artist

Current show

Non-Stop Music

14:00 16:00


Naason yagaragaje ibimenyetso byamweretse ko Dream Boys yagombaga gutandukana

Written by on 4th March 2020

Umuhanzi Naason Solist uri mu bakoranye n’itsinda rya Dream Boys mu bihe byaryo bya nyuma yatangaje ko hari ibimenyetso byamwerekaga ko bari mu marembera.

Itsinda rya Dream Boys ryamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka “Si Inzika”, “Bella”. “Mumutashye”, “Magorwa”, n’izindi na ryo ryamaze kwandikwa mu gitabo cya ‘Kera Habayeho’ nyuma yo gutandukana.

Ibyo gutandukana kw’aba basore bari bamaze imyaka irenga 10 bakorana umuziki, byatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize, ubwo TMC yatangazaga ko agiye gushaka impamyabumenyi y’ikirenga mu mahanga.

Byakomeje gufata intera ubwo Platini yatangiraga gushyira imbaraga mu gukorana n’abandi bahanzi atari kumwe na bagenzi be harimo iyitwa “Ya Motema” yakoranye na Nel Ngabo, na “Fata Amano” yakoranye na Safi Madiba.

Mu cyumweru gishize nibwo TMC yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Platini asigara mu Rwanda , ndetse yagaragaye mu bitaramo bya Tour du Rwanda aririmba wenyine.

Mu Kiganiro KISS FM yagiranye na Naason Solist nk’umwe mu bahanzi bakoranye indirimbo yitwa “Uzamvuganire” mu bihe byabo bya nyuma, yavuze ko hari ibimenyetso yabonaga ko bari mu marembera.

Ati “ Bariya bahungu bose ni inshuti zanjye, hari ukuntu uganira n’umwe ukumva afite imishinga itandukanye n’iyundi. Tuvuge niba uganiriye na TMC akakubwira ati ‘njye ndashaka kujya gukomeza amashuri yanze hanze’ uhita ubyisobanurira. Ntabwo Dream Boys yabaho umwe ari mu Rwanda undi ngo abe muri Amerika.”

Ku ruhande rwa Platini we, ngo Naason yabonaga afite inyota umuziki ku buryo nta cyamwerekaga ko afite gahunda yo kuva mu muziki vuba.

Ati “ Platini ndabizi ko akunda umuziki, twaraganiraga nkabona afite inyota y’umuziki nkahita mvuga nti ‘wenda umwe nagenda undi azasigara akora umuziki.”

Kuri Naason asanga bitari bikwiye ko Dream Boys nk’itsinda ryakoze akazi gakomeye mu muziki w’u Rwanda risenyuka kuko hari benshi baba babigiraho.

Uyu musore wari umaze iminsi atumvikana cyane mu muziki, yashyize hanze indirimbo yise “Mu Maso yawe” avuga ko ari nk’intangiriro y’urugendo rwe rushya atangiranye imbaraga.

Naason yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Amatsiko”, “Nyigisha”, “Kibonumwe”, “Ab’Isi” n’izindi.

Naason yavuze ko itandukana rya Dream Boys yaribonye kare
httpss://youtu.be/e8dUozkGSpk
Reba amashusho y’indirimbo nshya ya Naason yitwa Mu Maso Yawe