Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Munezero uheruka muri Paris Fashion Week yasinye amasezerano n’ikigo cy’abanyamideli gikomeye muri Espagne

Written by on 19th March 2020

Ikigo gishakira akazi abanyamideli cyo muri Espagne, Uno Mdels, cyatangiye gukorana n’umunyarwandakazi Christine Munezero uheruka kwiyerekana kwitabira Paris Fashion Week.

Christine Munezero, ni umwe mu banyamideli bahagaririwe n’ikigo cya We Best Models cyo mu Rwanda, kikaba gikorana n’ibindi bitandukanye byo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo gushakira akazi abanyamideli bo mu Rwanda.

Uyu mukobwa aherutse kwitabira ibirori bya Paris Fashion Week aho yamuritse imideli y’inzu zikomeye ku Isi nka Chloe, Off-White, Paco Rabanne, Maison Margiela, na Maison Valentin.

Nk’uko We Best Models babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020, Christine Munezero yinjiye mu muryango mugari w’abanyamideli bakorana n’ikigo cya Uno Models gikorera mu Mujyi wa Barcelona muri Espagne.

Iki kigo cyatangiye mu 2007 kiri mu bya mbere bikomeye muri Espagne,

Umwe mu bayobozi We Best Models, Kabano Franco yabwiye KISS FM basinye amasezerano y’umwaka umwe ariko ushobora kongerwa.

Uno Models ngo izajya ashakira akazi Christine muri Espagne gusa, ibintu babonamo amahirwe akomeye, kuko muri iki gihugu hari akazi kenshi ku banyamideli.

Ati “Espagne igira akazi gakomeye cyane k’abanyamideli cyane cyane mu bijyanye no kwamamaza no mu birori by’imideli nabyo irabigira usanga inzu z’imideli zikomeye zijya gukorera yo kubera ahantu nyaburanga.”

Mu gihe cyose icyorezo cya Koronavirusi cyacogora ingendo zigasubukurwa, Christine Munezero yahita yerekeza mu Mujyi wa Barcelona agatangira akazi.

Uyu  mukobwa asanzwe akorana n’ibindi bigo bishakira akazi abanyamideli birimo ikitwa Few Models cyo muri Nigeria na Next Models gifite icyicaro mu Mijyi itandukanye nka New York, London, Paris, Miami, Los Angeles na Milan ari nacyo cyamufashije kwitabira Paris Fashion Week.

Christine Munezero agiye kumurika imideli muri Espagne
Christine Munezero yaherukaga muri Paris Fashion Week