Current track

Title

Artist

Current show

Middays

10:00 14:00


Mr Kagame muri Wasafi! Amashusho y’indirimbo ye na Bruce Melodie yafashwe na Kenny ukorera Diamond

Written by on 10th March 2020

Umuraperi Mabano Eric uzwi nka Mr Kagame aherutse muri Tanzania aho yafatiyeyo amashusho y’indirimbo yakoranye na Bruce Melodie ndetse akanakorera indi ndirimbo muri Wasafi Records.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Mr Kagame yerekeje muri Tanzaniya aho yari agiye mu bikorwa bye bya muzika.

Uyu muraperi yari kumwe n’umuririmbyi ukunzwe mu Rwanda Bruce Melodie aho bari bagiye gufata amashusho y’indirimbo bakoranye.

Mr Kagame yabwiye KISS FM ko iyi ndirimbo yakozwe na Kenny usanzwe atunganya indirimbo nyinshi za Diamond Platnumz n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Tanzania.

Uyu musore avuga ko impamvu bahisemo kujya gukorera muri Tanzania ari uburyo bwo guhindura ibice no gushaka ibiri ahandi bitaboneka mu Rwanda.

Ati “ Ni kwakundi umuntu abashaka guhindura ahantu ariko hari n’ahantu umuntu akorera heza inaha hadahari.”

Mr Kagame avuga ko gukorana na Kenny byamweretse ko ari umuntu uha agaciro amafaranga akubaha ibyifuzo byose by’umuhanzi.

Ati “bariya bantu rero bubaha amafaranga cyane. Upfa kuba wamwishyuye agukorera ibintu uko ubishaka, mbese uhita uba umutegetsi.”

Mr Kagame avuga ko iyi ndirimbo yamaze kurangira uretse utuntu duke tukiri kunozwa ku buryo izasohoka vuba.

Uretse indirimbo Mr Kagame yafatiye amashusho, ngo yavuye yo akoze n’indi mu buryo bw’amajwi ikaba yaratunganyirijwe muri Wasafi Records ya Diamond Platnumz.

Mr Kagame yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise Igorofa iri mu njyana ya Trap.

Mr Kagame na Bruce Melodie bafatiye amashusho y’indirimbo yabo muri Tanzania