Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Miss Akiwacu Colombe mu banyarwandakazi batatu bamuritse imideli muri Paris Fashion Week

Written by on 4th March 2020

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, Munezero Christine na Namoie Bella ni bamwe mu bamuritse imideli mu birori bikomeye bya Paris Fashion Week mu mpera z’cyumweru gishize.

Paris Fashion Week ni bimwe mu birori by’imideli bikomeye ku Isi biba kuva mu 1973. Ibi birori biba mu kabiri mu mwaka bikitabirwa n’abahanzi b’imideli bakomeye.

Kuva tariki 24 Gashyantare 2020 kugera tariki 03 Werurwe 2020, umujyi wa Paris wari ukoraniyemo abazi kurimbisha no kurimba bitabiriye Paris Women’s Week fashion Fall.

Umunyarwandakazi Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014 ni umwe mu bamuritse imideli muri ibi birori aho yerekanye imyenda yakozwe na Rebecca Fashion Designer, Mirat Paris Fashion Designer.

Abinyujije kuri Twitter Akiwacu Colombe yavuze ko yishimiye kumurika imideli ku nshuro ya mbere afite imisatsi ye y’umwimerere.

Ati “Umutimwa wanjye uranezerewe, ku nshuro ya mbere natewe ishema no gutambukana umusatsi wanjye w’umwimerere muri Paris Fashion Week.”

Akiwacu Colombe si we Munyarwandakazi wenyine wamuritse imideli muri Paris Fashion Week kuko hari Naomie Bella werekanye iyakozwe na Elie Saab n’uwitwa Munezero Christine werekanye imideli yakozwe n’inzu zikomeye ku Isi nka Chloe, Off-White, Paco Rabanne, Maison Margiela, na Maison Valentin.

Ibi birori bya Paris Fashion Week byanitabiriwe n’umuraperi wo muri Amerika, akaba n’umushoramari mu mideli, Kanye West, aho yerekanye imideli ye yise Yeezy Season 8. 

Icyo gihe umwana we w’umukobwa North West yaratunguranye aririmbira abari aho ubwo abanyamideli berekanaga imideli ya se batambukaga.

Ni ku nshuro ya kabiri Akiwacu Colombe amuritse imideli muri Paris Fashion Week. Ubwa mbere hari tariki 1 Ukwakira 2019.

Uyu mukobwa atuye mu Bufaransa kuva mu 2015 aho yagiye ajyanywe n’amasomo yasoje mu 2018, ubu akora akazi gasanzwe afatanya no kumurika imideli.

Akiwacu Colombe yamuritse imideli muri Paris Fashion Week
Akiwacu yishimiye guseruka afite imisatsi ye y’umwimerere
Kanye West ni umwe mu berekanye imideli muri Paris Fashion Week
Christine Munezeron mu myambaro ya Maison Valentino
Christine Munezero mu myambaro ya Chloe
Christine Munezero Paco Rabanne