Current track

Title

Artist

Current show

Non-Stop Music

12:00 20:00


Malaika Uwamahoro, Miss Universe 2011 mu bazatanga ibiganiro mu na Forbes Africa Women 2020

Written by on 4th March 2020

Leilla Lopez wabaye Miss Universe 2011, Minisitiri w;Ububanyi n’Amahanga  w’Afurika y’Epfo Neledi Pandor ni bamwe mu bagore bakomeye bazatanga ibiganiro mu nama ngarukamwaka y’abagore ya Forbes Africa Women 2020 Leading Women Summit.

Iyi nama iteganyijwe kuba tariki 06 Werurwe 2020, izabera mu Mujyi wa Durban mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo.

Iyi nama ikomeye ku rwego mpuzamahanga igiye kuba ku nshuro ya gatanu, ni urubuga rwo gutera imbaraga abagore b’abanyafurika binyuze mu biganiro bitangwa n’abateye intambwe ndetse n’abagaragaza icyizere mu ngeri zitandukanye z’ibyo bakora.

Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Malaika Uwamahoro, wamamaye mu gukina ikinamico, guhanga imivugo no kuririmba, Leila Lopez wambitswe ikamba rya Miss Universe 2011, Minisitiri w’Ubabanyi n’AMahanga w’Afurika w’Afurika y’Epfo, Neledi Pandor, umuhanzikazi Lira n’abandi , bazatanga ibiganiro muri iyi nama.

Malaika Uwamahoro agiye guatanga ikiganiro mu nama ikomeye nyuma y;aho mu mwaka ushize nabwo yari yatanze ikindi mu nama mpuzamahanga yabereye i Kigali yiswe Kigali Audio Visual Forum.

Uyu mukobwa wamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y’Umuryango w’Afurika y’Ubumwe n’ahandi ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa “Notre Damme Du Nil.”

Forbes Africa Woman Leading Women Summit itegurwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore uba tariki 08 Werurwe buri mwaka. Iy’uyu mwaka izitabirwa n’abantu bagera ku 1000.

Iyi nama kandi izakurikirwa n’umuhango wo gutanga ibihembo bya Forbes Woman Africa Awards hashimirwa abari n’abategarugori bo muri Afurika bagerageje kuzana impinduka mu bice bitandukanye by’ubuzima babarizwamo.

Ku nshuro ya mbere kandi hazakorwa urutonde rw’abagore bakomeye muri Afurika ‘Africa’s Most Powerful Women’ ndetse abenshi mu baruriho bakazaba bari muri iyi nama. Ruzasohoka mu kinyamakuru cya Forbes Magazine cyo muri Werurwe 2020.

Iyi nama itegurwa na Mastercard Middle East & kuyitabira ni amafaranga y’amarandi 3499 angana n’asaga ibihumbi 220 by’amafaranga y’u Rwanda.

Leila Lopez wabaye Miss Universe 2011 azatanga ikiganiro mu nama ya Forbes Africa Women 2020
Maliaka Uwamahoro agiye gutanga Ikiganiro mu nama ikomeye
httpss://www.instagram.com/p/B9TZ8HrhOzt/