Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Ba Magorwa! Itsinda rya Dream Boys risize nkuru ki?

Written by on 6th March 2020

2009-2019, Imyaka 10 yuzuye neza yari ihagije ngo itsinda rya Dream Boys ryakunzwe cyane muri muzika y’u Rwanda, risoze urugendo rwaryo.

Ni abasore babiri, Nemeye Platini na Mujyanama Claude wamamaye nka TMC. Batangiriye ku ndirimbo bise “Wanizingua” basoreza ku yitwa “Si Nkiri Muto.”

TMC yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yagiye gushaka impamyabumenyi y’ikirenga, mu gihe Platini we akomeje urugendo nk’umuhanzi uririmba ku giti cye.

Bakoze indirimbo zabiciye kuva icyo gihe kugeza urugendo rwabo rurangiye. Ibi byabahesheje kwegukana ibihembo bitandukanye birimo Salax Awards, PAM Awards, ndetse n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Abakunzi b’iri tsinda bitwaga Indatwa bamaze kwakira ibyabayeho n’ubwo batabyifuzaga ndetse na buri mukunzi w’umuziki wese azi ko atazongera kumva indirimbo nshya ya Dream Boys. Ariko se ni iki bazibukirwaho?

Indirimbo z’amaganya

Ku mutu watangiye kumva indirimbo za Dream Boys kuva ryatangira mu 2009 kugeza rigeze ku ndunduro mu mpera z’umwaka wa 2019, azi neza ubutumwa bukomeye bwiganje mu ndirimbo zabo cyane cyane iz’amaganya rimwe na rimwe zivuga ku buzima bwabo.

Indirimbo yitwa “Uzambarize Mama” ivuga ku buzima Nemeye Platini yaciye kuva mu bwana bwe, dore ko yakuze atazi nyina kandi akiriho. Babonanye inshuro imwe gusa mu 2015 ubwo uyu musore yari afite imyaka 27.

Kuba TMC yarabuze se akiri muto nibyo byatumye aba basore bakora indirimbo yitwa “Sinkiri Muto” ari nayo nyuma bakoze bari kumwe.

Bakoze izindi nyinshi zumvikanamo umubabaro ndetse zikora ku mitima ya benshi babaye mu buzima nk’ubwo baririmba. Izo zirimo “Magorwa”, “Wenda Azaza”, “Wagiye Kare”, n’izindi.

Iyi nganzo yo kuririmba agahinda yashubitse mu buzima babayemo, yatumye abantu benshi babikundira Dream Boys ku buryo bw’umwihariko.

httpss://youtu.be/UJgZRBKvkrk

Nibo batwaye akayabo muri guma guma zose

Mu nshuro umunani irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaye, itsinda rya Dream Boys ni ryo ryaciye agahigo ko kuryitabira inshuro nyinshi kandi rinavanamo amafaranga menshi kurusha undi muhanzi wese waryitabiriye.

begukanye ubwa mbere milliyoni ebyiri bahembwe muri PGGSS III ubwo batsindiraga umwanya wa gatatu, miliyoni zirindwi n’ibihumbi 500 bahembwe muri PGGSS IV ubwo bafataga umwanya wa kabiri, miliyoni 7 bahembwe muri PGGSS V ubwo bafata umwanya wa gatatu, na miliyoni 24 bahembwe ubwo batwara iri rushanwa muri 2017. Yose hamwe akaba ari 40,500,000 Frw.

Dream Boys ni ryo tsinda ryatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Satr

Itsinda ry’intiti

Mu Rwanda habaye amatsinda menshi y’abahanzi ariko amake cyane niyo yabaga agizwe n’abaririmbyi bize amashuri kugera ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Itsinda rya Dreams Boys ryari iry’intiti, dore ko aba basore bombi bize mu ishuri rya Groupe Officiel De Butare [Indatwa n’Inkesha] rizwiho kwigisha abanyeshuri b’intoranywa.

Batsinze neza ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye Platini ajya kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru mu gihe TMC we yagiye kwiga Ubugenge muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Kigali [KIST].

TMC ntabwo yarekeye kwiga kuko yize n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza aho yakurikiranye ibijyanye no gucunga imishinga ndetse ubu akaba yarerekeje muri Amerika gushaka impamyabumenyi y’ikirenga.

TMC yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza agiye gushaka impamyabumenyi y’ikirenga

Barinze batandukana babana mu nzu imwe

Mu gihe itsinda rya Dream Boys ryari rimaze rikora umuziki, TMC na Platini bari barabaye nk’abavandimwe.

Uretse igihe TMC yabaga ari ku ishuri i Butare na TMC yiga i Kigali ubundi, itsinda rya Dream Boys ryabaye mu nzu imwe kugeza risenyutse.

Ni ibintu bidakunze kubaho mu matsinda y’abaririmbyi bo mu Rwanda dore ko abenshi bahurira muri studio bakavayo umwe aca ukwe n’ukwe.

httpss://youtu.be/0Y1HTlmI_D8
Magorwa imwe mu ndirimbo yatumye Dream Boys ikundwa cyane