Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika filime “Petit Pays”-AMAFOTO
Written by Arsene Muvunyi on 8th March 2020
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Werurwe 2020 muri Kigali Century Cinema habereye umuhango wo kerekana bwa mbere filime “Petit Pays” ishingiye ku gitabo cya Geal Faye yise “Petit Pays”, witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Ahagana saa moya z’umugoroba ibyumba bitatu byerekanirwamo filime muri Cnetury Cinema byari byuzuyemo abantu bari bafite amatsiko yo kwirebera mu mashusho ibyo basomye mu gitabo.
Iyi filime “Petit Pays” yakozwe na Eric Barbier umukinnyi wayo w’imena ni Isabelle Kabano wanakinnye mu zindi filime zirimo “Some Times In April” na “Operation Turquoise”. Uyu mugore uba witwa Yvonne abari umubyeyi w’umwana witwa Gabriel ugereranywa na Gael Faye.
Yvonne aba ari umunyarwandakazi ariko wahungiye i Burundi n’umuryango we nyuma y’itotezwa ryakorerwaga abo mu bwoko bw’abatutsi.
Yvonne aba yarashakanye n’umugabo w’umuzungu w’umufaransa uba ukora imirimo y’ubwubatsi mu gahugu gato kitwa u Burundi.
Inkuru ivugwa muri “Petit Pays” itangira mu 1992, umwana witwa Gabriel abayeho mu buzima bwiza kimwe n’abandi bana mu murwa mukuru w’u Burundi, i Bujumbura.
Mu Burundi hatangira kuvuka ibibazo bya Politiki bishingiye ku moko ya Hutu na Tutsi, abanyarwanda bahungiyeyo nabo batangira gutotezwa, Yvonne agasaba umugabo we ko bahungisha abana bakajya kuba mu Bufaransa aho yumvaga ko babona umutekano usesuye.
Umugabo arabyanga nyamara ihohoterwa rigakomeza kwiyongera cyane cyane mu 1993 ubwo Perezida Perezida Merchiol Ndandaye yicwaga nyuma y’iminsi mike atorewe kuyobora u Burundi.
Muri iyi filime kandi herekanwa uburyo mu Rwanda hari ivangura rishingiye ku moko ryanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye n’abo mu muryango wa Yvonne.
Filime ya Petits Pays yakiniwe mu Rwanda mu Karere ka Rubavu. Gael Faye yavuze ko 95% by’abayigizemo uruhare, haba mu bakinnyi cyangwa abakora ibya tekiniki ari abanyarwanda.
Isabelle Kabano waranzwe n’amarangamutima menshi n’amarira, yavuze ko yatewe ishema no kugaragara muri iyi filime ifite igisobanuro kinini mu mateka y’ u Rwanda.
Iyi filime yerekanywe mu bice bitandukanye byo mu Bufaransa mbere y’uko yerekanwa i Kigali. Biteganyijwe ko izerekwanwa i Paris tariki 17 Werurwe 2020.
Igitabo cya “Petit Pays” mu 2016 cyegukanye ibihembo bitandukanye birimo Prix Goncourt des Lycéens mu , Prix du Premier Roman mu 2016, Prix Palissy na Prix du Roman FNAC.



