Ladies Empire yatangije irushanwa ry’abaririmbyi b’abakobwa
Written by Arsene Muvunyi on 17th March 2020
Inzu ifasha abahanzi ya Ladies Empire iyoborwa na Oda Paccy yatangije irushanwa rigamije gushaka umunyempano w’umukobwa bazafasha kuzamura.
Ladies Empire ni inzu y’umuziki ifasha abahanzi, aho kuri ubu ibarizwamo Oda Paccy ari nawe muyobozi wayo n’umusore uri kuzamuka witwa Alto.
Mu rwego rwo kongera abahanzi, bateguye irushanwa ryiswe Ladies Talant rigamije gushaka umukobwa ufite impano yo kuririmba, akaba yafashwa kuyibyaza umusaruro.
Mu kiganiro KISS FM yagiranye na Oda Paccy, yavuze ko impamvu bahisemo abakobwa gusa mu rwego rwo gutinyura abafite impano ariko babuze uko bazibyaza umusaruro.
Ati “ Usanga hari abakobwa bafite impano ariko batazi aho bari buhere, bakifitemo kwitinya, birakwiye ko rero habamo cya kintu gutuma avuga ati ‘uzi ko nanjye aya mahirwe nshobora kuyakoresha.”
Abagomba kwitabira iri rushanwa ni abakobwa bafite impano yo kuririmba kandi bari hagati y’imyaka 18 na 25.
Icyiciro cya mbere abashaka kuryitabira barasabwa kwifata amashusho baririmba indirimbo bashaka mu gihe cy’umunota umwe bakayohereza kuri nomero ya telefone 0788298713.
Aya majonjora azatangira tariki 18 Werurwe 2020 asozwe tariki 05 Mata 2020, nyuma abazaba batoranyijwe bazarushanwa imbonankubone imbere y’akanama nkempurampaka.
Oda Paccy avuga ko umuhanzikazi uzatsinda azahita ahabwa amahirwe yo gukorana na Ladies Empire mu gihe kiri hagati y’imyaka ine n’itanu.
Ati “ Dukeneyemo umuntu umwe tuzakorana hagati y’imyaka ine n’itanu. Ariko bitabujije ko n’abandi bazaba bari hafi aho nibura nko muri batanu ba mbere hashobora kubonekamo umwe ariko abandi bane basigaye hari amahirwe yabo.”
Oda Paccy akangurira abakobwa bafite impano kwitabira iri rushanwa kuko rishobora kubabera ikiraro gishobora kubageza ku byiza atigeze atekereza kugeraho.
