Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Trending

Page: 4

Ukwezi kwa Werurwe 2020 kwabaye ukw’icuraburindi ku batuye Isi yose kubera icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abagera ku bihumbi 20. Iyi ndwara yandura mu buryo bworoshye cyane cyane, yatumye abantu basaga  miliyari ebyiri Isi basabwa kugumu mu ngo zabo kugira ngo hirinde ko gikomeza gukwirakwizwa. Mu Rwanda abantu 41 bamaze kwandura ariko nta n’umwe urapfa. […]

Abahanzi 10 bo mu kiragano gishya cya muzika nyarwanda bahurijwe mu ndirimbo imwe na Empire Records biturutse ku gitekerezo cya Muyoboke Alex. Iyi ndirimbo yitwa “Ndaryoherewe” yakozwe na X On The Beat usanzwe atunganya indirimbo zikorerwa muri studio ya  Empire Records. Iyi ndirimbo yahurijwemo abahanzi bo mu kiragano gushya cya muzika, ariko bafite impano zihariye […]

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yamaganye amakuru y’ibihuha yaciye ku mbuga nkoranyambaa avuga ko Imana yamutumye mu Butaliyani gusengera COVID-19 [Coronavirus] cyugarije iki gihugu. Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 ku ruguba rwa YouTube hacishijwe amashusho afite umutwe ugira uti “ Aline Gahongayire,Imana Yantumye Mu Butariyani Gusengera Corona Ngomba […]

Senderi International Hit na Tuyisenge Intore bashyize hanze indirimbo bise “Twirinde Corona Virus Dukaraba Intoki” mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kwirinda icyorezo cya COVID-19. Kugeza ubu nta kindi kintu kiri kuvugwa ku Isi hose, uretse indwara ya COVID-19 [coronavirus] ikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ndetse ikaba imaze guhitana abatari bake. Inzego zibishinzwe ziri gutanga amabwiriza […]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Werurwe 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umunyabigwi mu muziki wa Afurika Manu Dibango wazize indwara ya COVID-19. Uyu musaza w’imyaka 86 yitabye Imana nyuma y’iminsi itandatu atangaje ko yanduye iki cyorezo gihangayikishije Isi. Manu Dibango wari umaze imyaka isaga 60 akora umuziki, avuka muri Cameroon ariko imyaka myinshi […]

Umukobwa uzwi nka Queen Lydia wamenyekanye cyane akundana n’umuhanzi Davis D ari gukundana n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda witwa Lumala Abdu. Iby’urukundo rwa Davis D na Queen Lydia byamenyekanye cyane mu 2018 nyuma y’aho anamwifashishije mu mashusho y’indirimbo yakoranye na Bulldogg  yitwa  “Hennessy”. Uwo mwaka wa 2018  ariko wasize Lydia uri no mu mashusho y’indirimbo […]