Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Trending

Page: 3

Athanase Jumaine umubyeyi w’abanyamuziki batandukanye barimo Naason, Jackson Dado, Didier Touch n’abandi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Umujyanama wa Naason Twahirwa Theo yabwiye KISS FM ko uyu mubyeyi yitabye Imana mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 29 Werurwe 2020. Naason yari aherutse kubwira KISS FM ko umubyeyi we yahenze mu nzu kubera […]

Indirimbo yitwa “Henzapu” Bruce Melodie yari aherutse gushyira hanze yamaze gusibwa kuri shene ye ya YouTube ishinjwa kubamo amagambo atukana. Ku Kabiri w’iki cyumweru turi gusoza nibwo Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo yitwa “Henzapu”, yari yafatiye amajwi abyerekana imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga ze. Iyi ndirimbo yakorewe muri Country Records na producer Element ikarangizwa na Bob […]

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido yishyize mu kato k’iminsi 14 kugira ngo amenye niba ataranduye indwara ya COVID-19 mu gihe umukunzi we, Chioma Avril Rowland, byamaze kwemezwa ko ayifite. Ibi Davido yabitangaje mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020 mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram. David Adedeji Adeleke yavuze […]

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Canada Frank Rukundo uzwi nka Frankie Joe, yatangaje ko bitewe n’icyorezo cya COVID-19 aho aherereye basabwe kuguma mu rugo, bityo yihata gukora siporo mu rwego rwo kurwanya irungu. Kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye ku Isi, Canada yasabye abaturage bayo kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19. Muri […]

Filime z’uruhererekane zikinirwa mu Rwanda zahagaritse ibikorwa byo gufata amashusho ibice bishya bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Kuva iki icyorezo cyatangira gukwira mu bihugu bitandukanye ku Isi, ibikorwa binyuranye byarahagaze abantu bakangurirwa kuguma mu ngo kugira ngo birinde ikwirakwira ryacyo. Kuva ku bitaramo, utubari, amashuri, ubucuruzi, kugera ku ngendo ubu byose byarahagaze.  Bimwe mu byagizweho ingaruka […]

Umujyanama w’umuhanzi Nsengiyumva Francois ari we Alain Mukuralinda yatangaje ko umuhanzi we benshi bamaze iminsi bibaza aho yarengeye ahari, kandi ko yiteguye gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’icyorezo cya COVID-19. Mu mwaka wa 2019 nibwo abantu benshi bamenye umuhanzi waje ari mushya, Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu. Uyu mugabo wahoze acurangira umuduri mu masoko yo […]