Kavutse Olivier n’umugore we Amanda baritegura kwibaruka ubuheta
Written by Arsene Muvunyi on 2nd March 2020
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya Imana, Olivier Kavutse n’umugore we Amanda bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa kabiri.
Olivier Kavutse ni umwe mu nkingi za mwamba mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Abarizwa mu itsinda rya Beauty For Ashes na Prayer House Worship Band abanamo n’umugore we Amanda Fung.
Mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere ya James na Daniella yitwa “Mpa Amavuta” Kavutse Olivier na Amanda bagomba kuririmba nk’uko abaririmbyi bashakanye bari bahawe umwihariko.
Ubwo Kavutse yageraga ku rubyiniro ari kumwe n’umwe na bagenzi be bo muri Prayer House Worship Band yabanje kwisegura ko atari kumwe n’umufasha we nk’uko byari biteganyijwe.
Yasabye abari ku buhanga bw’ibyuma kwerekana amashusho akubiyemo ubutumwa Amanda yohereje ariko amajwi yabwo ntiyasohoka.
Amanda yerekanye ko yenda kwibaruka umwana wa kabiri maze Kavutse Olivier ahita avuga ko ari yo mpamvu yatumye batabanye muri iki gitaramo.
Kavutse Olivier na Amanda basanzwe bafite umwana w’umuhungu witwa Jireh Reign Shi-Rong Kavutse wabonye izuba tariki 06 Gashyantare 2018.
Aba bombi bakoze ubukwe muri 2016 ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mbere bari barasezeranye imbere y’amategeko mu gihugu cya Canada.
Tariki 29 Werurwe 2020 Prayer House Band bafite igitaramo cyo kumurika alubumu yabo.

