Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Katy Perry agiye kwibaruka imfura ku myaka 35

Written by on 6th March 2020

Umuhanzikazi wo muri Amerika Katy Perry ari kwitegura kwibaruka umwana w’imfura ku myaka ye 35.

Katy Perry ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane ku Isi mu bakora injyana ya Pop abikesha indirimbo ze zitandukanye nka “Roar”,“Dark Horse” n’izindi.

Yahishuye ko we n’umukunzi we bari kwitegura kubyara umwana, binyuze mu mashusho y’indirimbo ye nshya “Never Worn White” aho agaragaza inda ikuriwe ijya kurangira.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Katy Perry yagize ati ” Binteye ishema sinkikeneye kubihisha ukundi cyangwa ngo nikingire igikapu kinini.”

Katy Perry watandukanye n’uwahoze ari umugabo we, Russel Brand amaze imyaka ine akundana n’umukinnyi wa filime Orlando Bloom.

Abinyujije kuri Instagram Katy Perry yavuze ko yishimiye ko azibaruka imfura ye mu gihe kimwe azaba ashyira hanze alubumu ye ya gatandatu.

Yakomeje avuga ko impamvu yahisemo kwerekana ko atwite abicishije mu mashusho y’indirimbo ari bwo buryo bwiza bwo kuganira n’abakunzi be.

Bloom asanzwe afite umwana w’umuhungu ufite imyaka icyenda yabyaranye n’umunyamidelikazi wo muri Australia Miranda Keer.

Uyu mugabo wamamaye muri filime zirimo The Lord Of The Rings na Pirates yambitse impeta y’urukundo Katy Perry mu 2019, bateganyaga gukora ubukwe mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2020 ariko biravugwa ko ubukwe bwabo bwasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ubu bukwe byavugwaga ko buzabera mu Buyapani bukitbirwa n’abantu bagera ku 150.

Katy Perry yahishuye ko agiye kwibaruka imfura
Ubukwe bwa Katy Perry n’umukunzi we bwasubitswe kubera Coronavirus
httpss://youtu.be/UyKgYMQ-AlQ
Reba amashusho y’indirimbo Katy Perry yereakniyemo ko atwite